RFL
Kigali

Para VolleyAfrica 2019: Ikipe y’abagabo b’u Rwanda yatangiye neza itsinda Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/09/2019 21:10
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo bakina Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) yatangiye irushanwa ry’igikombe cya Afurika itsinda Kenya amaseti 3-2 mu mukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Kane.



Wari umukino wa mbere w’itsinda rya mbere (A), u Rwanda rwatsinze mbere yo guhura na Morocco kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 saa kumi n’ebyiri (18h00’).



Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi 

Muri uyu mukino, U Rwanda nabi rutsindwa seti ya mbere amanota 25-17 mbere yo kugarura ubuyanja bagatsinda seti ya kabiri ku manota 25-18.

Seti ya gatatu yabaye iy’u Rwanda n’amanota 28-26. Gus, byaje gukomera mu iseti ya kane kuko Kenya yayitwaye n’amanota 25 kuri 19 y’u Rwanda.



U Rwanda rwahuye n'akazi katoroshye imbere ya Kenya 

Nyuma yo kunganya amaseti 2-2, byabaye ngombwa ko bajya mu gace ka kamara mpaka aho batanguranwa amanota 15. Muri aka gace u Rwanda rwatsinze amanota 15 ku icyenda ya Kenya (9) bityo u Rwanda rutsinda umukino wa mbere ku maseti 3-2 (17-25, 25-18, 28-26, 19-25 na 15-9). 

Itsinda rya mbere (B) ririmo u Rwanda, Kenya na Marocco mu gihe itsinda rya kabiri (B) ririmo Misiri, Algeria na South Africa.


Ikipe ya Kenya iri mu irushanwa ry'uyu mwaka


Umukino w'u Rwanda na Kenya

Buri tsinda rizajya rizamura amakipe abiri kugira ngo akine ½ bityo amakipe yasoje ku mwanya wa gatatu muri buri tsinda akine umukino wo kwitondeka ku mwanya wa 5 na 6.

Umukino wabimburiye indi yose yo mu cyiciro cy’abagabo, Misiri yatsinze South Africa amaseti 3-0 (25-9, 25-10 na 25-12). Wari umukino w’itsinda rya kabiri (B).

Misiri iracakirana na Algeria kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 guhera saa yine (10h00’).

Saa kumi zuzuye, hazakinwa umukino wo rya kabiri n’ubundi kuko Egypt izahura na Algeria ari na ko bazaba basoje imikino y’itsinda mbere y’uko u Rwanda rucakirana na Morocco saa kumi n’ebyiri (18h00’) mu mukino w’itsinda rya mbere (A).


Egypt yatsinze South Africa amaseti 3-0


Umukino wa Misiri na South Africa 



South Africa igomba guhura na Algeria kuri uyu wa Gatanu



Abafana b'u Rwanda muri sitade Amahoro

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Kane tariki 19 Nzeri 2019

-South Africa 0-3 Egypt: B

-Rwanda vs Kenya: A

Kuwa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019

10:00: Algeria vs South Africa: B

16h00: Egypt vs Algeria : B

18h00': Rwanda vs Marocco : A



Ikipe y'u Rwanda mbere y'umukino


Umuhango ufungura irushanwa


Mu mwanya w'icyubahiro


Abasifuzi b'irushanwa 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND