RFL
Kigali

U Rwanda rwatwaye igikombe mu itangizwa ry’umukino wa Beach Para Volleyball muri Afurika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2019 19:22
0


Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ngizwenimana Jean Bosco, Bizimana Dominique na Nkaka Serge yakoze amateka yo gutwara igikombe cya Afurika cya Volleyball yo ku mucanga ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo (Beach Para Volleyball) ubwo hatangizwaga uyu mukino ku rwego rwa Afurika.



Ni irushanwa ry’umunsi umwe ryabereye ku bibuga biri inyuma ya sitade Amahoro i Remera aho ikipe y’u Rwanda yatwaraga igikombe itsinze Algeria amaseti 2-0 (21-16, 21-17) ku mukino wa nyuma.



Ikipe y'u Rwanda yatwaye igikombe 

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu bine mu bagabo gusa. U Rwanda rwakiriye, South Africa, Algeria na Maroc.

Mu mikino ibanza umuntu yakwita ½ cy’irangiza, u Rwanda rwatsinze Maroc amaseti 2-0 (21-9, 21-9) mbere yo kugera ku mukino wa nyuma.


Algeria yasoje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa n'u Rwanda ku mukino wa nyuma 

Algeria yageze ku mukino wa nyuma itsinze South Africa amaseti 2-0 (21-13, 23-21).

South Africa yafashe umwanya wa gatatu iteye mpaga Maroc kuko bagize ikibazo umukinnyi wabo akagira imvune yatumye atongera kugaruka mu irushanwa. Amategeko avuga ko mu gihe umwe mu bakinnyi batatu agize ikibazo kimubuza gukina, ikipe iterwa mpaga.



South Africa bambikwa imidali y'umwanya wa gatatu

Beach Para Volleyball ni umukino wa Volleyball yo ku mucanga ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo.

Uyu mukino ntabwo wari usanzwe uba mu marushanwa y’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika (Africa Para Volleyball). Kuri ubu rero bakaba batangije uyu mukino kugira ngo mu 2028 ubwo hazaba hakinwa imikino Paralympique i Los Angeles, Afurika izabe ihagarariwe n’amakipe y’ibihugu akina uyu mukino.


Uva ibumoso: Guy Rurangayire ushinzwe siporo muri MINISPOC, DR.Hayat Khattab umuyobozi wa Africa ParaVolley, Mourad El-Baroudi umuyobozi wa Tekinike muri Africa Para Volley na Sharangabo Alex umunyamabanga muri komite Olempike y'u Rwanda 


Ifoto rusange nyuma y'irushanwa 

Bizimana Dominique kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yatwaye igikombe avuga ko ari gahunda nshya bishimiye nk’abafite ubumuga bakina umukino wa Volleyball kandi ko kuba uyu mukino mushya washyizwe kuri gahunda z’igihe kirekire bagiye kuzasaba ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda bakajya babashyira mu marushanwa ategurwa ya Volleyball yo ku mucanga bakaba bashyiramo icyiciro cy’abafite ubumuga.

“Turishimye kubona umukino nk’uyu utangiye ufite gahunda ndende yo kuzagera ku rwego rw’amarushanwa Paralympique. Ni ukwiha igihe abantu bagatangira gutecyereza ko uwo mukino uhari muri Afurika kandi kuba twatwaye igikombe ari ishema”. Bizimana


Bizimana Dominique ubwo yakinaga umukino wa nyuma na Algeria



Bizimana Dominique ubwo u Rwanda rwakinaga na Maroc




Ubwo Algeria yakinaga na South Africa 

Bizimana akomeza avuga ko muri NPC Rwanda bagiye kujya bategura shampiyona y’igihugu kugira ngo barusheho gukomeza kumenyera uyu mukino.

Para Beach Volleyball ikinwa mu buryo bumwe na Beach Volleyball isanzwe uretse ko muri Para Volleyball y’abakina bahagaze hakoreshwa abakinnyi batatu mu gihe muri Beach Volleyball isanzwe hakoreshwa abakinnyi babiri.


Mukeshimana Joy Happiness umunyarwandakazi akaba umusifuzi mpuzamahanga 

Dore uko ibihugu byakurikiranye:

1.Rwanda (Ibikombe n’imidali ya Zahabu)

2. Algeria (Imidali ya Silver)

3.South Africa (Imidali ya Bronze

4.Maroc (Nta gihembo yari igenewe)



Maroc yatewe mpaga mbere yo guhatanira umwanya wa gatatu 


Nkaka Serge umwe mu bari bagize ikipe y'u Rwanda 



Ubwo umukino w'u Rwanda na Maroc wari usojwe muri 1/2 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND