Ikipe y’igihugu ya Misiri yatsinze Kenya amaseti 3-1 mu mukino wa gatatu Kenya yakinaga mu mikino Nyafurika ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships 2019).
Misiri
yatsindaga umukino wayo wa kabiri muri itatu bamaze gukina kuko batsinzwe n’u
Rwanda. Muri uyu mukino, Misiri yatsinze amaseti 3-1 (24-26, 25-21, 30-28 na
25-19) n’ubwo batangiye batsindwa seti
ya mbere amanota 26-24.
Misiri bashimira Imana yabashoboje gutsinda Kenya
Wari umukino
wo kwishyura hagati y’ibihugu byombi kuko umukino ubanza Misiri yari yatsinze
Kenya amaseti 3-0 (25-22, 25-23 na 25-17).
Kenya kandi
yatsinzwe n’u Rwanda mu mikino ibiri bahuye ikanatsindwa na Misiri mu mikino
ibiri, yahise isezererwa kuko nta mukino yatsinze. Gusa izahabwa umudali w’umwanya
wa gatatu.
Misiri basoje umukino babizi ko bagomba guhura n'u Rwanda
Kenya
yatangiye itsindwa n’u Rwanda amaseti 3-0 (25-8, 25-17 na 25-21) mbere yo
kuyongera mu mukino wa kabiri amaseti 3-0 (25-23, 25-13, 25-14).
Misiri
yatsinzwe n’u Rwanda mu mukino ubanza amaseti 3-1 (26-24, 15-25, 25-22 na
25-20) mu mukino ubanza wabahuje kuri iki Cyumweru. Umukino wo kwishyura
urakinwa saa moya z’umugoroba w’uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019.
Umutoza wa Misiri iyo abakinnyi be bitwaye nabi arabigaragaza
Umukino w’u
Rwanda na Misiri nurangira baratangira kwitegura undi mukino uzabahuza, ukazaba
ari umukino uzatanga ikipe izitabira imikino Paralympique izabera i Tokyo mu
Buyapani.
U Rwanda rwatsinze Misiri mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru
Dore uko
gahunda y’uyu wa Mbere iteye:
-Rwanda 3-0
Kenya (Petit Stade)
-Egypt 3-1Kenya
(Petit Stade)
-Rwanda vs
Egypt (Petit Stade, 19h00’)
Mukundiyukuri Jean de Dieu umunyarwanada akanaba umusifuzi mpuzamahanga muri Volleyball, Beach Volleyball na Para Volleyball
Claudine Murebwayire umukinnyi w'u Rwanda
Dr.Mossad Mohammed Alaiuty umunyamisiri akaba umutoza w'u Rwanda
Mukobwankawe Liliane kapiteni w'u Rwanda
Kenya yasoje ku mwanya wa gatatu ukaba uwa nyuma kuko hari amakipe atatu
Nyirambarushimana Sandrine (4) Alice Nyirambarushimana (5) na Nyiraneza Solange (11)
Intebe ya tekinike y'u Rwanda
Ikipe y'u Rwanda iri kwitwara neza muri iri rushanwa
Photos: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO