Kigali

Miss Supranational: Mutoni wabaye Miss Popularity yavuze ku mafaranga yashoye kugira ngo atorwe-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/09/2019 16:38
1


Kuri iki cyumweru tariki 08 Nzeli 2019 ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatowe umukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Supranational 2019 rizabera muri Poland. Mutoni Queen Peace ni we wabaye Miss Popularity.



Gutanga amanota ku wegukanye ikamba hagendewe ku manota y'abatoye banyuze ku butumwa bugufi n’ay'abari bagize akanama nkemurampaka by’umwihariko gutora binyuze mu butumwa bugufi kuri telefone, byahesheje bamwe gukomeza mu cyiciro cya nyuma badahatanye ndetse uwarushije abandi ahita agirwa Miss Popularity.

Ubu buryo bwatumye bamwe mu bahatanaga bashora amafaranga yabo mu rwego rwo gushaka ababahundagazaho amajwi. Mutoni Queen Peace wabaye  Miss popularity, muri ½ yari afite amajwi ibihumbi 10 naho ku munsi wa nyuma agira amajwi ibihumbi 13 yose hamwe akaba afite agaciro k’amafaranga akabakaba ibihumbi 900.

Uyu mukobwa yabwiye INYARWANDA ko yashoye amafaranga atari make mu bamutoye  mu rwego rwo gushakisha amanota yamufashije kubona umwanya mwiza. Ati “Gushora ayo mafaranga ntabwo byari ibyo kuba Miss, yari ibyo kugira ngo bantore mbone ino Miss Popularity, no kugira ngo abakemurampaka babone ko nshyigikiwe, rero nta kibazo.”


Miss Mutoni Queen Peace

N’ubwo atabifata nk’igihombo gikomeye kuko haribyo yungukiye muri iri rushanwa, agereranije nibyo yashoye gusa ngo yishimiye ko ikamba ryegukanwa na Umunyana Shanitah dore ko ari nawe yahaga amahirwe.

Ati “igihombo kirimo wenda kubera ko umuntu aba yarashyizemo imbaraga, wenda azi ngo azegukana iryo kamba, urumva iyo utaribonye urababara ariko, Shanitah ndamwishimiye cyane, nifuzaga ko ari we uritwara mbaye  ntaritwaye ndabyishimiye cyane. Mutoni Queen Peace kandi yahamije ko hari bagenzi be benshi bashoye amafaranga mu gushakisha amajwi y’ababatora binyuze mu butumwa bugufi bwo kuri telefone.

Ati “Barahari bashoye bafite amajwi menshi, babishyizemo amafaranga cyane, bakoresheje amafaranga cyane uno munsi ariko, nta kintu nakimwe batahanye gusa nta gihombo kinini bagize nkuko nanjye nakomeje mbivuga harimo ubunararibonye tuba dukuye muri iri rushanwa.”


Uhereye ibumoso: Miss Karen, Miss Shanitah na Miss Mutoni

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hari hatowe Miss Supranational, mu myaka yabanje abitabiraga iri rushanwa ku rwego rw’Isi batoranywaga nta marushanwa abayeho. Miss Umunyana Shanitah niwe watowe azahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International 2019 mu birori bizabera muri Poland ku nshuro ya 11.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS MUTONI QUEEN


Umwanditsi: Neza Valens-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy5 years ago
    Murakoze kuri aya makuru meza nuduha!





Inyarwanda BACKGROUND