Umuhanzi w’Umunyamerika uzwi cyane mu njyana ya Rap na Country Trap, Lil Nas X, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi bwatumye igice kimwe cy’isura ye gihagarika gukora.
Nk’uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi yavuze ko igice cy’iburyo cy’isura ye kitari kugenda neza, ndetse atabashaga guseka cyangwa guhumbya ku ruhande rumwe.
Nubwo impamvu nyayo y’iki kibazo itaratangazwa, ibimenyetso yagaragaje bisa cyane n’iby’indwara yitwa Bell’s Palsy cyangwa Ramsay Hunt Syndrome, indwara izwiho gutera paralyze y’uruhande rumwe rw’isura. Ibi byigeze no kugendekera umuhanzi Justin Bieber mu mwaka wa 2022.
Nk’uko ikinyamakuru El País cyabitangaje ku wa 15 Mata 2025, Lil Nas X yakomeje gutungurwa n’ukuntu uburwayi bwaje butunguranye, ashyira hanze amashusho agaragaza uburyo isura ye itari gukora neza, anavuga ko bitamuteye ubwoba cyane ariko yifuje kubimenyesha abakunzi be.
Lil Nas X, w’imyaka 26, amaze imyaka mike gusa mu muziki ariko amaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane nyuma yo gusohora indirimbo "Old Town Road" yakoranye na Billy Ray Cyrus mu 2019, indirimbo yaciye agahigo ko kumara igihe kinini ku rutonde rwa Billboard Hot 100.
Uyu muhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy, ari mu myiteguro yo gusohora alubumu ye ya kabiri yise Dreamboy iteganyijwe muri uyu mwaka wa 2025.
Uretse iyo alubumu, aherutse no gusohora EP yise Days Before Dreamboy ndetse anashyira hanze filime mbarankuru yise Long Live Montero isobanura urugendo rwe rwa muzika n’uko yakomeje guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+).
Nubwo ikibazo cy’uburwayi kimufashe atari akirangiza imishinga ye ya muzika, Lil Nas X yakomeje kugaragaza icyizere n’umutima utuje. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ameze neza ndetse ko hari ibimenyetso byiza byo gukira.
Abakunzi be hirya no hino ku isi barimo kumwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba, mu gihe hakomeje gutegerezwa ibindi bisobanuro kuri iki kibazo cyamugezeho gitunguranye.
Lil Nas X ari mu bitaro
TANGA IGITECYEREZO