Mu minsi ishize mu mujyi wa Kigali hafunguwe akabyiniro gashya kitwa White Club gaherereye Kimironko iruhande rwa Simba. Aka kabyiniro kari gukora kagiye gufungurwa ku mugaragaro aho gatahwa kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeri 2019 ahatumiwe umuhanzi w'icyamamare Kidum.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeri 2019 nibwo Kidum yageze ku kibuga Cy'indege i Kanombe yizeza abakunzi ba muzika ko aje gukora igitaramo kiryohera abari bukitabire.aha akaba yatangarije Inyarwanda ko yiteguye kuririmbira abakunzi ba muzika bakanyurwa ku rwego rwo hejuru.
Iki gitaramo cya Kidum i Kigali kwinjira bizaba ari 5000frw mu myanya isanzwe na 10000frw mu myanya y'icyubahiro. Aha Kidum azaba afatanya n'itsinda ryabacuranzi ryitwa Chare Jazz Band risanzwe ricurangira muri aka kabyiniro buri wa Gatanu.
Kidum akigera i Kigali
Aka kabyiniro gaherereye Kimironko mu karere ka Gasabo iruhande neza rwa Simba Supermarket. Ni ho honyine wasohokera kuva ku wa mbere kugeza ku wundi wa mbere uhasanga serivise zinoze, yaba amafunguro ya saa sita dore ko ho by’umwihariko bagira Buffet ku giciro cyo hasi naho nijoro ukaba wahasanga amafunguro atandukanye kandi isaha iyo ariyo yose wagerera muri White Club cyane ko bakora amasaha 24 ku yandi iminsi irindwi kuri irindwi.
Usibye serivise nziza bagira aha ariko kandi benshi bahazi nk’iwabo w’imyidagaduro mu mujyi wa Kigali dore ko guhera ku wa Kane uhasanga ibikorwa byo kwidagadura kugeza ku Cyumweru. Nk'uko gahunda yaho iteye, Dj Anita Pendo ni we ususurutsa abantu buri wa Kane umunsi witiriwe “Thursday Corporate Night”. Aha haba hateraniye abantu batandukanye basusurutswa na Dj Anita Pendo n'abandi ba Dj bakomeye bagenda batumirwa.
Kidum yatumiwe gutaramira I Kigali
Usibye ku wa Kane, ku wa Gatanu baba bafite itsinda ry’abacuranzi bacuranga Live rikunzwe mu mujyi wa Kigali ryitwa “Share Jazz Band”, iri tsinda bakaba bararyitiriye Abarundi cyane ko ari abacuranzi b'abahanga bakundwa cyane mu Rwanda gusa bakomoka mu Burundi. Ku wa Gatandatu haba hari irindi tsinda naryo rikomeye ryitwa “Viva Beat Band” bacuranga mu buryo bwa Live umuziki unyura benshi.
Buri ku Cyumweru muri White Club haba hari umuziki ucurangwa n'aba djs bakomeye ndetse kenshi hagatumirwa abahanzi bataramira abantu babinjiza mu ntangiriro z’icyumweru. Aha ni ahantu byorosye kugera kuko hegeranye n’umuhanda munini wa Kimironko ndetse hakaba hari n'ahantu hanini ho guparika imodoka kimwe n'aho kuba wakwicarana n’inshuti zawe mu gihe mudakeneye kujya mu kabyiniro cyangwa kuharuhukira ku muntu waba ananiwe kubyina akeneye kwicara hanze wenyine.
Ubaye uri kure ushaka ko bakubikira umwanya w'icyubahiro cyangwa hari igitekerezo ushaka kubaha kimwe n'ibyo waba wifuza gusobanuza wahamagara kuri 0788328269 bakagufasha.
TANGA IGITECYEREZO