Umuganwa Sarah yamenyekanye nka Mutoni muri filime y’uruhererekane Seburikoko imaze kumenyerwa kuri Televiziyo y’u Rwanda. Nyuma yo guhamya no kwemera ko afite umukunzi mu mwaka wa 2017 yambitswe impeta n'uwo biteguraga kurushinga icyakora birangira batabanye. Nyuma y’imyaka ibiri kuri ubu Mutoni yamaze kurushinga.
Mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe
2017 ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko yaje gutungurwa n’umukunzi we
Jimmy amwambika impeta y’urukundo (Fiançailles). Aha ni nyuma yaho uyu mukinnyi
uzwi ku izina rya Mutoni muri filime y’uruhererekane Seburikoko yari yaremereye
Inyarwanda.com ko yamaze kubona umukunzi, nawe mu gihe kidatinze abyemeza
amwambika iyi mpeta. Abari muri ibi birori icyo gihe bategereje ubukwe
bwa Mutoni baraheba kugeza muri uyu mwaka wa 2019 ubwo Mutoni yamaze kurushinga
n'undi musore utari uwamwambitse impeta mbere.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya
30 Kanama 2019 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Umuganwa Sarah wamamaye
nka Mutoni muri filime ya Seburikoko. Ibi birori byo gusaba umugeni no gutanga
inkwano, byabereye i Kayonza. Umuganwa Sarah wamamaye nka Mutoni muri
Seburikoko yasabwe n’umusore bamaze igihe bakundana witwa Issa Nkunze.
Nyuma y’uyu muhango
utitabiriwe n'abantu benshi byitezwe ko Umuganwa Sarah na Nkunze Issa
bazasezerana imbere y’Imana tariki 15 Nzeli 2019.
Byari ibyishimo ubwo Mutoni yambikwaga impeta muri 2017Abakinnyi ba Filime batashye ubukwe bwa Mutoni (Photo: Isimbi)Mutoni n'umugabo we mu bukwe (Photo: Isimbi)
TANGA IGITECYEREZO