RFL
Kigali

"Victor Rukotana ni impano ikomeye nabonye mu muziki" Uncle Austin avuga ku musore afasha mu bya muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2019 17:59
0


Mu gihe cyatambutse ni bwo Uncle Austin yatangiye gahunda zo gufasha abandi bahanzi, afasha abahanzi banyuranye. Mu minsi ishize yafashe icyemezo akora kompanyi ifasha abahanzi bafite impano ariko badafite ubushobozi. Kuri ubu iyi kompanyi ayibanamo n'umusore witwa Victor Rukotana.



Mu kiganiro na Inyarwanda Uncle Austin yatangaje ko uyu muhanzi ari umwe mu beza yabonye mu muziki w'u Rwanda. Yagize ati"Nakoranye n'abahanzi benshi kandi abenshi babaga bafite impano mu muziki. Kwemera ko uyu ariwe muhanzi dukorana ni uko namubonyemo impano ikomeye ni nayo mpamvu n'ubu nkimufasha kandi nkimuba hafi ni impano ikomeye kandi uko igihe kizaza abantu bazamenya ikiri muri uyu musore."

Victor RukotanaVictor Rukotana umuhanzi Uncle Austin abonamo ubuhanga bukomeye mu Rwanda

Ibi Uncle Austin yabitangarije Inyarwanda.com mu gihe yari amaze gushyira hanze indirimbo ye "Love" ya Victor Rukotana yasohokanye na 'Lyrics Video' zayo. Iyi ndirimbo yagiye hanze ikurikira "Se agapo" Victor Rukotana yaherukaga gushyira hanze mu mezi macye ashize. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Madebeat mu gihe amashusho yayo yo byitezwe ko ajya hanze mu minsi micye iri imbere.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA VICTOR RUKOTANA YISE "LOVE  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND