Mu kwezi Kwa Nyakanga 2019 ni bwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwabwiye itangazamakuru ko Umujyi wa Kigali uri gutegura ibikorwa binini bizajya bihuriza hamwe abatuye Kigali bakidagadura bakanasabana hagamijwe kubafasha kuruhuka nyuma y’akazi baba bamaze iminsi bakora. Aha niho hatangarijwe ibitaramo ngarukakwezi bizajya bitegurwa nuyu mujyi.
Igikorwa cya mbere Umujyi wa Kigali wahise utangaza ni igitaramo ngaruka kwezi kizajya kiba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, kikabera muri Car free zone. Ni igitaramo kizajya gitumirwamo abahanzi batatu n’Itorero basusurutse benshi batuye Kigali aho kwinjira ari Ubuntu. Ku ikubitiro mu gusoza uku kwezi kwa Nyakanga 2019 igitaramo cyarabaye ndetse kitabirwa bikomeye n'abatuye umujyi wa Kigali.
Igitaramo cy'Umujyi wa Kigali
Ku nshuro ya kabiri y'iki gitaramo hatumiwe abahanzi bakomeye barimo King James, Danny Vumbi, Mico The Best, Phionah Mbabazi ndetse n'umukobwa uririmba injyana gakondo Audia Intore. Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 muri Car Free Zone aho kwinjira ari ubuntu ku muturage wese ushaka kuryoherwa n'umuziki mu mpera z'ukwezi kwa Kanama 2019. Muri ibi bitaramo Umujyi wa Kigali uterwa inkunga na BRALIRWA kimwe na KIKAC inzu ifasha abahanzi banyuranye.
TANGA IGITECYEREZO