RFL
Kigali

Rayon Sports yafashe urugendo rugana muri Soudan gusura Al-Hilal

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2019 7:58
0


Mu mugoroba w’uyu wa Kane ushyira uwa Gatanu ni bwo abakinnyi n’abaherecyeje ikipe ya Rayon Sports bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe bagana muri Soudan aho bagiye gusura Al-Hilal mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Champions League 2019-2020.



Ni Rayon Sports igiye mu mukino wo kwishyura isabwa gutsinda kuko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali.

Umukino wo kwishyura hagati y'impande zombi uzakinwa ku Cyumweru tarii 25 Kanama 2019 kuri sitade ya Hilal.

Bigendanye na gahunda y’urugendo uko iteye, Rayon Sports ntabwo bose bazanyura inzira imwe kuko igice kimwe bahagurutse i Kigali banyure Addis-Ababa bagere Khartoum kuwa Gatandatu saa 10h00’ mu gihe abandi bahaguruka i Kigali banyure Nairobi-Addis Ababa babone kugera Khartoum, mu gihe abandi bagize igice cya gatatu bazaca i Kigali-Entebbe- Addis-Khartoum.gusa bakazagerera i Khartoum rimwe n’abanyuze Nairobi aho bizaba ari kuwa Gatandatu saa 16h15’.


Alain Kirasa umutoza wungirije asohoka mu modoka gera Kanombe 

Abakinnyi 19 ba Rayon Sports bazahura na Al-Hilal:

Bizimana Yannick 23, Cyiza Hussein 10, Habimana Hussein 20, Iradukunda Eric 14, Iragire Saidi 2, Irambona Eric 17, Iranzi Jean Claude 21, Mugheni Kakule Fabrice 27, Kimenyi Yves (G,1), Mazimpaka Andre (G,30), Mugisha Gilbert 12, Nizeyimana Mirafa 8, Nshimiyimana Amran 5,Nyandwi Saddam 16, Rugwiro Herve 4,  Eric Rutanga (C,3), Sarpong Michael 19 , Sekamana Maxime 24 na Ulimwengu Jules 7.


Nizeyimana Mirafa (Iburyo) ari kumwe na Rwarutabura (Ibumoso)


Kayiranga Baptiste yajyanye ikipe nk'umutoza mukuru

Nizeyimana Mirafa (Ibumoso) na Nyandwi Saddam 

PHOTOS: Kagabo Canisius 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND