RFL
Kigali

Ishimwe rya Makeda umunyarwandakazi uri mu Kanama Nkemurampaka ka ‘East Africa Got Talent’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2019 7:36
1


Umunyamakuru wa CNBC Africa, Makeda Mahadeo uzwi nka Dj Makeda, wakoreye igihe kinini Contact FM/TV, yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no kuba ari muri bane bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa ‘East Africa Got Talent’ ariko kandi ngo yatunguwe n’impano abanyarwanda berekanye mu irushanwa rirangamiwe na benshi.



East Africa Got Talent [EAGT] ni irushanwa rishakisha impano mu ngeri zitandukanye. Rimaze kuba ubukombe mu gukurikirwa n’umubare munini w’abanyuzwe n’impano zimurikwamo. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribereye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Makeda yatoranyijwe mu bandi banyarwanda ashyirwa mu Kanama Nkemurampaka k’iri rushanwa ‘East Africa Got Talent’ ahuriyemo n’umuhanzikazi Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Umunya-Kenya Jeff Koinage n’Umunya-Uganda Kagwa.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Makeda yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba yaragiriwe icyizere cyo kuba mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa rifite umubare munini w’abarikurikira kuri Televiziyo.

Yagize ati “Byarandenze! Nishimira uko buri cyose kiri kugenda. Byarantunguye kandi biranezeza kuba baransabye kuba umwe muri bo muri uru rugendo nk’umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka. Ni by’agaciro kuri njye cyane kuba mpagarariye u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo aba mu Rwanda yatunguwe bikomeye n’impano abanyarwanda berekanye muri irushanwa rya ‘East Africa Got Talent’ rizahemba Miliyoni 45 Frw.

Ati “Birashimishije cyane! Aho bigeze abaserukiye buri gihugu bamaze kwerekana impano zabo. Nanyuzwe n’imyiyereko yose. Mba mu Rwanda ariko sinari nzi ko impano nka ziriya abanyarwanda berekanye zihaba.”

Makeda avuga ko yungutse umuryango muri 'East Africa Got Talent'

Mu gihe amaze akorana n’abandi mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa rya ‘East Africa Got Talent’, ngo bamaze kuba umuryango umwe kuko kenshi basangizanya byinshi ku bihugu byabo cyane cyane imico n’ibindi.

Ati “Tubanye neza kandi turumvikana. Nishimiye kubana nabo nk’itsinda. Kenshi iyo tuganira tuba dusangizanya byinshi ku bihugu byacu ndetse n’imico yacu itandukanye. Ni ibintu binyura kubita inshuti nshya nungutse.”

Makeda anavuga ko byinshi amaze kugeraho ibicyesha umurava no gukunda ibyo akora. Yongeraho ko ibyo abanyempano bamaze kwerekana mu irushanwa bituma yumva ashatse gukora cyane kurushaho buri munsi.

Makeda yavukiye muri Amerika mu 1987. Avuka kuri se w'umunyarwanda na nyina w'umunya-Jamaica. Yakuriye muri Jamaica ari naho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n'indimi.

Makeda [Uwa kabiri uvuye ibumoso] ari mu Kanama Nkemurampaka k'irushanwa 'East Africa Got Talent'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyiramye4 years ago
    nibyiza komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND