Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2019 ni bwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru ahari ububiko bw’ibikorwa by’uruganda rwa RWACOM hatse umuriro bitewe n’inkongi yari yibasiye inyubako ikoreramo uru ruganda, nyuma y’akanya polisi y’igihugu yajimije iyi nkongi ndetse birangira nta n'ikintu cyangiritse.
Iyi nkongi y’umuriro
yatangiye mu masaha ya kumanywa ahagana saa munani (14h30). Gutabaza Polisi ku gihe byatumye
ibasha kuzimya iyi nyubako nta kintu kirangirika nk'uko yaba aba Polisi yari aho
cyangwa ubuyobozi bw’uru ruganda babitangarije Inyarwanda.com. Nubwo icyateye
uku gushya cyari kitaramenyekana ariko Polisi y’u Rwanda yishimiye kuba
bayimenyesheje amakuru hakiri kare bityo bikabafasha gukumira ko hari
ibyakwangirika muri uru ruganda.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko bwari butaramenya icyateye iyi nkongi, icyakora batangaje ko mu masaha macye nihagira ibimenyekana babitangaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’urubuga rwa Polisi y’Igihugu. Usibye inyubako y'ubu bubiko yari yatangiye kugerwaho n'iyi nkongi nta kintu cyahiriyemo kuko Polisi y'u Rwanda yahise ihagoboka izimya ubu bubiko nta kintu kirangirika.
Abaturage bafatanyije na Polisi guhashya iyi nkongi y'umuriroIbyarimo imbere ntabwo byangiritsePolisi yari yazanye ibikoresho bizimya umuriroUbufatanye bw'abaturage na Polisi bwatumye ubu bubiko budashya ngo bukongoke
AMAFOTO: Dieudonne Iradukunda-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO