Azam Media Ltd yari ifitanye amasezerano na FERWAFA mu gutera inkunga umupira w’amaguru w’u Rwanda ndetse no kwerekana imikino ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, FERWAFA yamenyesheje amakipe ko bitazongera.
Mu ibaruwa
FERWAFA yandikiye abanyamuryango (Amakipe) yababwiye ko tariki ya 5 Kanama 2019
bakiriye ibaruwa ivuye muri Azam Media Ltd bavuga ko bazahagarika gukorana na
FERWAFA guhera tariki 21 Kanama 2019.
Ibi bivuze
ko guhera kuri iyo tariki nta mukino n’umwe w’umupira w’amaguru w’u Rwanda
uzongera kugaragara kuri Azam TV ishami rya Kigali (Azam TV Rwanda).
Azam TV ishami rya Kigali ishobora kuva burundu mu mupira w'u Rwanda
FERWAFA
yateguje amakipe ko agomba kwitegura izo mpinduka mu mwaka w’imikino 2019-2020
kuko ngo mu gihe nta cyaba gihindutse inkunga bagenerwaga na Azam Media Ltd
yahita ihagarara.
Ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango kuri gahunda ya Azam Media Ltd
Gusa,
FERWAFA yongeye ibwira abanyamuryango ko ibiganiro bikomeje hagati ya Komite
Nyobozi ya FERWAFA n’ubuyobozi bwa Azam Media Group Ltd, bityo ikizavamo
bazakimenyeshwa mu minsi ya vuba.
TANGA IGITECYEREZO