RFL
Kigali

Umujyi wa Kigali wahawe umwihariko mu irushanwa ry’abanyempano “Talent zone” rya Royal Fm

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2019 15:46
0


Abanyempano batuye mu Mujyi wa Kigali bahawe umwihariko mu irushanwa ryiswe “Talent zone” ryateguwe n’ikigo cy’itangazamakuru, Royal Fm. Iri rushanwa rizatanga akazi ku musore/umukobwa uzagaragara impano mu itangazamakuru, rihembe agera kuri Miliyoni 23 Frw.



Umubare w’abazatoranywa mu Mujyi wa Kigali uri hejuru y’abazatoranywa mu Ntara enye.  Mu nshuro zabanje hagiye harushanwa abaririmbyi n’ababyinnyi kuri iyi nshuro hazarushanwa abanyempano mu itangazamakuru no kubyina.

“Talent Zone” ni irushanwa rigamije gushakisha abanyempano mu itangazamakuru no kubyina. Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya Gatatu, ubusanzwe ryaberaga i Kigali gusa kuri ubu rizabera mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nyakanga 2019, Murenzi Emmalito Umuyobozi w'irushanwa 'Talent zone' , yatangaje ko umujyi wa Kigali wahawe umwihariko ku mpamvu z’uko hari abanyempano benshi bashingiye ku mibare yavuye mu nshuro zose bagiye bakoresha aya marushanwa.

Yagize ati “Kigali twasanze umubare w’abiyandikishije ari mwinshi. Uretse no kuba umubare ari munini usanga bafite na ‘potential’ kuko turareba akamaro k’iri rushanwa.

“…urumva icyo turimo ni ugushakisha impano nyayo kuvuga ngo tugiye mu Ntara dufashe amagurupe 46 ntiyo twashaka 30 ntayo twabona…Kigali niba bafite ubwo bushobozi uwabaha ayo mahirwe.”


Jaucie Lumbasi Umuyobozi wa Royal FM amaze imyaka 15 mu itangazamakuru

Lumbasi asubizwa ikibazo cy’Umunyamakuru wa INYARWANDA, yavuze ko bishimira intambwe ikomeye bamaze gutera kuva batangira gukoresha aya marushanwa kuko ibitekerezo bya benshi bishima imitegurire n’uko bakurikirana uwatsinze.    

Yavuze ko mu 2018 iri rushanwa ritabaye ku mpamvu z’uko bashakaga kuryagura no kongera ibihembo bitangwa kugira ngo benshi bagaragaza impano zabo kandi bibagirire akamaro.

Ati “Umwaka ushize (2018) aya marushanwa ntiyabaye wasangaga benshi batuza kubera iki.

Twafashe umwanya munini kugira ngo twitegure neza. Ntabwo ari imyiteguro mu buryo bwo kuva aho twari turi tujya ahandi ahubwo ni mu buryo bwo kwagura ibihembo dutanga.”

Uyu muyobozi anavuga ko agereranyije n’izindi nshuro zabanje muri uyu mwaka w’2019 baguye ibikorwa, ibintu abona ko irushanwa rigenda rikura umunsi kuwundi.

Muri uyu mwaka iri rushanwa ryahawe umwihariko wo kuganiriza abazitabira ku bibazo urubyiruko rukunze guhura nabyo harimo inda zitateganyijwe ku bangavu, ihohotera ryo mu ngo, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n’ibindi.

Iri rushanwa rizabera mu Ntara enye n'Umujyi wa Kigali rizatangira kuya 10 Kanama 2019 kugera kuya 12 Ukwakira 2019.

Abanyempano 3 bazatoranywa mu Ntara enye naho Umujyi wa Kigali hatoranywe 15 bose hamwe babe 27 bazarushanwa kuya 05 Ukwakira 2019.

Mu 27 hazavamo 6 bazagera mu cyiciro cya cyuma. Mu cyiciro cyo kubyina, muri buri Ntara hazavamo umwe, Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n'amatsinda ane. Bivuze ko kuri 'final' hazigaragaza amatsinda 8. Mu cyiciro cyo kubyina bagomba kuba bari hagati y'abantu 5 na 10.

Kwiyandikisha muri "Talent zone" uhamagara kuri iyi nimero: 078 0 65 93 51

Murenzi Emmalito, Umuyobozi w'Irushanwa "Talent zone" rizatanga akazi kuri Royal FM

Ingengabihe y'iri rushanwa “Talent zone”:

-Kuya 10 Kanama 2019:  Kayonza kuri Silent Hill Hotel

-Kuya 17 Kanama 2019: Musanze kuya Maison des Jeunes

-Kuya 18 Kanama 2019: Rubavu kuri Vision

-Kuya 24 Kanama 2019: Huye kuri Maison des Jeunes

-Kuya 07 Nzeri 2019: Nyarugenge kuri Maison des Jeunes (Kimisagara)

-Kuya 14 Nzeri 2019: Kicukiro kuri Gatenga kwa Gisimba

-Kuya 21 Nzeri 2019: Nyarugenge kuri Club Rafiki

-Kuya 05 Ukwakira 2019: Amajonjora y'ibanze izabera i Kigali kuri Club Rafiki

-Kuya 05-10 Ukwakira/2019: Abanyempano zamenyerezwa kuvugira kuri Radio, bizabera muri studio ya Royal FM.

-Kuya 12 Ukwakira 2019 ni umunsi wa nyuma w'irushanwa bizabera kuri Club Rafiki.

Ibihembo k'ubanyempano bazatsinda:

Uzagaragaza impano mu kuvugira kuri Radio azahabwa amasezerano y'akazi kuri Royal FM ivugira kuri 94,3.

Igisonga cye (1st Runner Up) azahembwa 300,000Frw.

Igisonga cya kabiri (2nd Runner Up) azahemba 200, 000Frw

Itsinda rya mbere mu kubyina rizahembwa 1,000,000Frw

1st Runner Up azahembwa 500,000Rwf naho 2nd Runner Up azahembwa 300,000Rwf

Ubanza iburyo ni Daziz Musinga Ushinzwe kugenzura gahunda za Royal Fm.... Uwa kabiri uturutse ibumoso ni Rubayita Jean Claude Umuyobozi wa Pendafrica yateye inkunga irushanwa rya "Talent zone"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND