Kigali

Umunyamideli Alexia Mupende wishwe akaswe ijosi azibukwa mu iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2019 18:49
2


Umunyamideli Alexia Uwera Mupende wishwe atewe icyuma ijosi ku mugoroba wo ku wa 08 Mutarama 2019, agiye kwibukwa byihariye mu iserukimuraco rya ‘Ubumuntu’ rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya Gatanu.



Inkuru y’urupfu rwa Alexia Mupende yashenguye imitima ya benshi.

Yishwe yiteguraga kurushinga n’umukunzi ku wa 16 Gashyantare 2019.  Yakoze imirimo itandukanye mu ruganda rw’ibijyanye n’imideli mu Rwanda yamushyize ku gasongero ka benshi bunze ubumwe n’uyu mwuga unyura benshi.

Azahora yibukwa kuko yagize uruhare rutaziguye mu kumenyekanisha byisumbuye imyambaro n’ibindi bitandukanye bikorerwa mu Rwanda. Yagize uruhare kandi mu gutangiza Ubumuntu Arts Festival imaze guhuriza i Kigali, ibihugu birenga 50 kugeza ubu. We n’Itorero Mashirika, baserukiye u Rwanda mu bihugu bitandukanye bahacana umucyo.

Alexia Mupende azibukwa mu iserukiramuco rya 'Ubumuntu'

Umuyobozi w’Itorero Mashirika n’Iserukiramuco ‘Ubumuntu’, Hope Azeda, yatangarije INYARWANDA ko benshi mu bakoranye igihe kinini na Alexia Uwera Mupende bazitabira iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rizaba tariki 12-14 Nyakanga 2019.

Avuga ko aba ari nabo basabye ko Alexia yakwibukwa bagashyira ifoto ye ahazabera iri serukiramuco mu rwego rwo kumuzirikana no guha agaciro imirimo ikomeye yakoze mu ruganda rw’imideli.

Yagize ati “Abantu bo muri Sri Lanka bakinannye nabo (We na Mashirika) bazikana mu ‘Ubumuntu’ badusaba y’uko twamwibuka. Tuzashyiraho ifoto tumwibuke kuko ‘Ubumuntu’ bwatangiranye na Alexia, twatangiranye urugendo ariko ubu ntawuhari.”

Hope Azeda avuga ko Alexia yari umuntu w’umwihariko utararanzwe n’intonganya kandi wari ufite ubwenge bwinshi. Ati “…Alexia yari amaze nk’akamarayika. Niyo twabaga twicaye wabonaga ari nk’umuntu udakandagiye hasi yahoraga agenda. Yari umuntu w’umwihariko. Yari umwana simwibuka anatongana…yari umutesi wiberaho ariko ufite ubwenge bwinshi cyane.”

Yungamo ati “Ntabwo yari umuntu wakundaga amakimbirane cyane. Ariko ugasanga ari aho aradusengera buri kanya…yari nk’akana muri twe kandi ari mukuru ariko ari uko yimereye. Ariko afite ubwenge bwinshi cyane, afite n’impano yo kubyina.”

Hope Azeda avuga ko Alexia akinjira muri Mashirika batangiriye ku mukino witwa ‘Dear Childern Sincerely’ w’urubyiruko rwakoreshaga ikiganiro abasaza, hanyuma abasaza bakabasubiza bifashishije amabaruwa. Ati “Nawe ni nkaho yatwandikiye aradusiga.”

Alexia yavutse mu 1984 kuri Alex K Mupende ndetse na Rose Mupende. Mu 2005 ni bwo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu Rwanda, ndetse mu 2012 yatsinze irushanwa rya ‘Rwanda Premier Model Competition’.

Yashyinguwe kuya 13 Mutarama 2019. Bikweka ko yishwe n'uwari umukozi wabo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ku wa 22 Werurwe 2019, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, yavuze ko bakoze uko bashoboye bakurikirana umukozi wo mu rugo bivugwa ko yishe Alexia Uwera Mupende ariko aburirwa irengero.

Hope Azeda, Umuyobozi wa Mashirika na Ubumuntu Arts Festival

ALEXIA MUPENDE WISHWE AKASWE IJOSI AZIBUKWA MU ISERUKIRAMUCO RYA 'UBUMUNTU'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisenga eric5 years ago
    bamuhoyeiki uwomunyarwandakazi koyaratugeje kuribyinci
  • Kanywamusayi5 years ago
    Uyu mukobwa dukomeje kumwifuriza iruhuko ridashira, ese wowe wamwishe byakunguye iki? Yarakibangamiyeho iki harya? Ese gahunda wapanze nyuma yo kumwirenza wigeze uzigiramo ibyishimo? wowe ubiri inyuma ntuzigera ugira amahoro kuko wamujijije urukundo naho wowe uzazira urwango wowe n'abawe bose.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND