RFL
Kigali

Ishavu n'agahinda mu muhango wo gushyingura umunyamideli Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2019 18:35
3


Umunyamideli Alexia Uwera Mupende yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2019. Ni nyuma y’uko mu gitondo yasezeweho bwa nyuma, agakorerwa misa yo kumusabira, ndetse hatangwa n’ubuhamya bw’ubuzima yabayemo akiri ku Isi.



Iwabo mu rugo ni mu Murenge wa Nyarugunga mu kagari ka Kamashashi, batuye kuri 1,5 Km uvuye ku bitaro bikuru bya Gisirikare by’u Rwanda. Ni ku muhanda wa kaburimbo hafi  n’ingoro Ndangamurage y’ahazwi nko kwa Habyarimana. Yishwe n’umukozi wakoraga iwabo wari uhamaze ibyumweru bitatu, yitwaga Antoine Niyirera.

Uyu muhango waranzwe n'umubabaro, witabiriwe n'abantu batandukanye barimo Gen.James Kabarebe umujyanama wihariye wa Perezida Kagame; Senateri Tito Rutaremera, MC Anita Pendo ukorera ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Remy Lubega Umuyobozi wa RG-Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, Umuyobozi w'abamurika imideli mu Rwanda, Kabano Franco, Producer David wa Future Records, Miss Peace Kwizera Ndahurutse, umuhanzikazi Mariya Yohani n'abandi.

Alexia Uwera Mupende wari umunyamideri ukomeye mu Rwanda yishwe ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 08 Mutarama 2019. Bikweka ko yishwe n'uwari umukozi wabo. Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2019 nibwo yasezeweho bwa nyuma n’inshuti, abavandimwe, abo mu muryango we n’abandi, umuhango wabereye mu rugo yari atuyemo ruherereye mu Murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Alexia wavutse mu mwaka w’1984 avuka kuri Alex K Mupende ndetse na Rose Mupende. Mu 2005 ni bwo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu Rwanda, ndetse muri 2012 yatsinze irushanwa rya ‘Rwanda Premier Model Competition’.

Ababyeyi ba Alexia Mupende bashenguwe bikomeye n'urupfu rw'umukobwa wabo.

Uyu mukobwa yari afite inzozi zo kugera kure mu bijyanye no kumurika imideli. Inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi, ndetse mu minsi bivugwa ko umukozi bicyekwa yamwishe yatawe muri yombi, ariko Polisi y’u Rwanda isohora itangazo ivuga ko ikiri mu iperereza 

Incamake ku buzima bwe:

"Nabayeho ubuzima nkaho ntazigera mpfa kandi nkagira icyizere cy’uko nzapfa mu gitondo"-Imana izi amazina yanjye. Alexia  iruhuko ridashira!

Yitwa Alexia Mupende, yari afite amazina y’amatazirano nka: Toto, Maliwaza, Ding Xiang] yabonye izuba mu 1984 mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Avuka kuri Alex Mupende na Rose Mupende, yari afite abavandimwe: Joy, Liliane, Ritah, Fred, Nicholas ndetse na Alex.

Amashuri abanza yize Lavington mu Mujyi wa Nairobi ndetse na Camp Kigali. Amashuri yisumbuye yiza Namasagali College ndetse na St.Lawrence. Yabonye ‘Diploma’ mu bijyanye na ‘Computer Science’ yakuye muri KIST, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yayikuye muir Mt.Kenya University aho yize ‘Business information technology’.

Yagiriwe umugisha wo kubona umukunzi ndetse yiteguraga kurushinga kuya 16 Gashyantare 2019. Mu buzima bwe, yabayeho yiyegurira Imana. Yakunze umuryango we ndetse awuzanira umugisha. Paji y’ubuzima bwe yayimaze mu bijyanye no kumurika imideli.


Yari umunyagikundiro, yiyoroshya mu migirire ye. Ntiyaciraga abandi imanza, yabagaho ubuzima bwo kwakira buri wese uko ari. Yahoraga azirikana iminsi mikuru y’amavuko y’abandi, ndetse akibutsa abo mu muryango we n’abandi baziranyi kwifuriza isabukuru nziza abayigize.

Yakundaga koga, guseka bidashira, akunda abanna…Yari azwi nk’uko utunze ‘dreadlocks’ ndetse yazimaranye hafi imyaka icumi. Ibitaho yaherukaga gusoma cyitwa ‘The Enomous Bean’ ubanza ari nayo mpamvu yakundaga kuvuga ‘Cool Bean’. Yari Malayika kuri iyi isi, agiye hakiri kare, ndetse twizeye ko yicaye iburyo bw’Imana.

AMAFOTO:

Allan witeguraga kurushinga na Alexia Mupende.

Producer David wa 'Future Records'.

Gen.James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame.

Senateri Tito Rutaremara.

Dr Richard Sezibera; Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane ashyira indabo ku mva


Gen. James Kabarebe ashyira indabo ku mva


Senateri Tito Rutaremara ashyira indabo ku mva

Allan witeguraga kurushinga na Alexia Mupende ashyira indabo ku mva

Anita Pendo.

Kabano Franco, Umuyobozi w'abamurika imideli mu Rwanda.

Umuhanzikazi Mariya Yohani.

Miss Kwizera Peace.

Remy utegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction.

REBA HANO MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE

">
">
">

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hakizimana claude5 years ago
    nukur imana imwakire mubaye gsa agiye tukimukeneye arko imana yamukunze kuturusha mwakire nyagasani mubawe amen
  • Evase Habineza5 years ago
    Twifurije Umuryango Wa Alexia Mupende Kwihangana Kandi Imana Imuhe Iruhuko Ridashira!
  • Yvette kayonga 5 years ago
    Birakwiyeko habaho uburyo bwo kwirinda homicide. Alexia igendere uruhukire mumahoro. Imana niyo yonyine izahoza umuryango wawe





Inyarwanda BACKGROUND