RFL
Kigali

Papa Emile yasohoye indirimbo ‘Ku birenge bye’ ibanjirije izo yakubiye kuri albumu ya karindwi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2019 9:53
1


Emile Nzeyimana uzwi nka Papa Emile umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ku birenge bye’. Ni indirimbo ashyize hanze ateguza uruhererekane rw’indirimbo azakubira kuri alubumu yatangiye gukoraho.



Papa Emile ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba n’umwe mu bazitunganya (Producer). Yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ziha ikuzo Imana nka ‘Mbayeho’, ‘Guhinduka birashoboka’, ‘Uri amaso yanjye’, ‘Niyo swaga’ n’izindi nyinshi.

Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ku birenge bye’ igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasegonda 53’. Ni indirimbo yakubiyemo inkuru ya Mariya na Marita iboneka mu gitabo Gitagatifu, Bibiliya.

Muri iyi nkuru bavuga ukuntu Yesu yagiye kubasura maze Marita arashyashyana arateka, Mariya we yiyicarira ku birenge bya Yesu. Iyo nkuru irangira bigaragara ko Mariya yakoze ikintu gikomeye kurusha Marita.

Papa Emile yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo yise ‘Ku birenge bye’ yayikomoye ku nkuru ya Marita, Mariya na Yezu.  ati “Akenshi rero usanga dushishikajwe n’imirimo ngo turakorera Imana nyamara rimwe na rimwe Imana iba ishaka ko tuyegera akatuganiriza.”

Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki uha ikuzo Imana, Papa Emile amaze gushyira hanze alubumu esheshatu. Yasohoye alubumu yise ‘Mbayeho’, ‘Muvuzuko’, ‘Izabikora’, ‘Ubuzima bwiza’, ‘Hakuna akujuae’, ‘what a shock’, kuri ubu yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo azakubira kuri alubumu ya karindwi. 


Umuhanzi Papa Emile yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Ku birenge bye'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KU BIRENGE BYE' YA PAPA EMILE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vyizigiro Josias1 year ago
    Nibyiza Cne





Inyarwanda BACKGROUND