RFL
Kigali

Jules Sentore yahize kugeza injyana Gakondo mu gihugu hose, umuco nyarwanda ukogera mu mahanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2019 8:00
0


Umuhanzi Icyoyitungiye Jules Bonheur wamenyekanye nka Jules Sentore uhuza gakondo n'umuziki ugezweho, yatangaje ko kuva yaragijwe injyana Gakondo agiye gukora uko ashoboye igasakara mu gihugu hose ndetse umuco nyarwanda ukamenyekana mu mahanga.



Jules Sentore aherutse gukora igitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere, abitabiriye bataha bamwirahira. Iki gitaramo cyabaye kuya 05 Nyakanga 2019, kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Ni igitaramo yaherewemo inkoni ya Sekuru aragizwa injyana Gakondo. Intore Masamba wamushyikirije iyi nkoni, yavuze ko yari amaze imyaka ine akora igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ afata umwanzuro wo kugisigira Jules Sentore ngo akomereze aho yari ageze.

Yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ari nayo mpamvu urubyiruko bakwiye kurwana urugamba rwo guharanira gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Masamba kandi yagaragaje Jules Sentore nk’umuhanzi w’umuhanga kandi yitezeho kusa ikivi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Jules Sentore yashimye bikomeye ‘umubyeyi’ Masamba Intore wamuragije injyana Gakondo. Avuga ko inkoni yahawe igomba guherekezwa n’ibikorwa bifatika kandi biri mu murongo wo guteza imbere umuco nyarwanda.

Jules yavuze ko inkoni yahawe ifite igisobanuro kinini ku muco gakondo, injyana gakondo, Gakondo Group yareze benshi nawe arimo. Yahize guteza imbere injyana gakondo mu Rwanda umuco nyarwanda ukogera mu mahanga.

Yagize ati “Ni ibijyanye n’ibikorwa ngiye gukora kandi nizera neza ko nzagerageza kwitwara neza muri ibyo bikorwa, ndetse gakondo ikarushaho gusakara mu gihugu hose ndetse no mu mahanga bakarushaho kumenya umuco wacu dore ko ari mwiza kandi ushimishije, uryoheye amatwi unashimishije amaso.”

Jules Sentore yaragijwe injyana Gakondo

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bigaragaje mu kinyejana gishya. Mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ yagaragaje ubuhanga budasanzwe aririmba adategwa nyinshi mu ndirimbo zatumbagije ubwamamare bwe, ndetse n’indirimbo nshya yitegura gushyira hanze.

Ni igitaramo yiteguye mu gihe kingana n’amezi arindwi.

Yari yagitumiyemo abahanzi bafite isano y’inganzo bavomye kuri Sentore Athanase, barimo ‘Ingangare’ bo mu Bubiligi, Ibihame Cultural Troupe, Gakondo Group yanyuze benshi mu bitaramo yakoze ndetse n’umuhanzi Mukuru Masamba Intore wagize uruhare rutaziguye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Jules Sentore avuga ko yiteguye kugeza mu Rwanda hose injyana Gakondo (aha yari ateruye umukobwa we)

REBA HANO UKO JULES SENTORE YITWAYE MU GITARAMO 'INGANZO YARATABAYE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND