Kigali

Abahanzi bagiye kwifashishwa mu kwamamaza ibikorwa bya Multi Design Group Ltd

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/07/2019 10:24
0


Multi Design Group Ltd ni ikigo gitanga servisi ku mitungo itimukanwa, harimo kugena agaciro k’imitungo itimukanwa, gucunga imitungo itimukanwa, gucunga imishinga no kuyishyira mu bikorwa, kugurisha no gukodesha amazu n’ibibanza ku rubuga www.mdgrou.com. Kuri ubu abahanzi bagiye kwifashishwa mu kwamamaza ibikorwa bya Multi Design Group Ltd.



Iki kigo cyatangije kuri internet isoko ry’imitungo itimukanwa, urubuga www.mdgrou.com ruhuza abagura n’abagurisha, ba nyiri amazu n’abakodesha (abapangayi) bigakorwa mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bwizewe. 

Ushaka kwerekana umutungo agurisha, asabwa gufungura konti ku rubuga, akishyura amafaranga macye, akayishyurira aho ari akoresheje MTN Mobile Money, Tigo Cash/Airtel Money bitamugoye ngo bimusabe gukora ingendo ndende kuko byose bikorerwa ku rubuga.

Amafaranga umuntu yishyura aba ahwanye n'ibyo azahakura kuko bamufasha kwamamaza inzu cyangwa se ikibanza cye mu buryo butandukanye harimo n'uburyo bazajya bifashisha abahanzi n'abastar/ibyamamare basanzwe bazwi cyane mu Rwanda mu bikorwa bimwe na bimwe bifitanye isano n'iby'iri soko ryo kuri murandasi.


Multi Design Group yorohereje abafite imitungo itimukanwa

Bamwe mu bahanzi bakaba bazifashishwa mu kwamamaza no kwerekana ibikorwa by’iki kigo, bikabasha kugera mu Rwanda hose, bikazanafasha n’abakoresha uru rubuga kuba bamenyekana kurushaho, bizatuma abacururiza kuri uru rubuga bazoroherwa no kujya babona abaguzi mu gihe gito ndetse n'abifuza amazu, ibibanza byo kugura cyangwa gukodesha bazagira urubuga/isoko rizwi babiboneraho.

Uru rubuga nanone ni amahirwe mashya ku bazwi kw'izina ry'abakomisiyoneri basanzwe bagurisha, bakodesha amazu n'ibibanza mu bice baherereyemo banakoreramo kuko ubyifuza wese azajya abasha gushyiraho inzu cyangwa ikibanza ari kugurisha bitume abakiriya bamubona byoroshye.

Icyiza cy’uru rubuga ni uko umuntu wese abasha kurukoresha igihe icyo ari cyo cyose aho yaba aherereye hose muri Kigali cyangwa mu ntara, ushobora gushyiraho inzu yawe ikabasha kugera ku bantu benshi kandi mu gihe gito, bitamusabye gutegereza abakiriya bazizana rimwe na rimwe batanamuzi.

Ikindi cyiza cy'iri soko ni uko riba ryizewe, uwamamajeho ibyo agurisha cyangwa akodesha abanza kwishyura amafaranga yabigenwe, rero si kenshi umuntu yakwemera kwishyurira ibintu bitari ukuri cyangwa adahagazeho, kuko atapfa kwemera gupfusha ubusa amafaranga ye, bityo imitungo icururizwa cyangwa iyamamazwa kuri uru rubuga iba yizewe n'abazajya bamamazaho bagomba kuzajya baba bizewe bataje gukinisha abakiriya (clients) kuko babitangaho amafaranga si ubuntu.

Kwamamaza imitungo ishakirwa abakiriya kuri uru rubuga ni uburyo bwiza bw'ikoranabuhanga bwihuta kandi bwongerera icyizere abarukoresha. Icyiyongeyeho nk'akarusho ni uko kugurira kuri iri soko ari uburyo bwiza bwo kuzigama umwanya n’amafaranga dore ko ugurisha aba yashyizeho ibiciro, n’amafoto y’uwo mutungo ku buryo umukiriya ashima ataranagera aho uri. Nyuma yo gushima abagura n'abagurisha biyumvikanira uko bagomba kwishyurana hagati yabo, urubuga nta rundi ruhare rubigiramo.

Ushobora no gukurikira/gukunda (follow, likes) uru rubuga ku mbuga nkoranyambaga:

Instagram: mdgrou_com

Facebook: mdgrou_com

Tweeter: mdgrou_com

Youtube: mdgrou_com

IMANISHIMWE D. Joyeuse Ushinzwe Ubucuruzi muri iki cyigo, yavuze ko hari umubare munini w'abantu bazava mu bushomeri uru rubuga ruzaniye amahirwe, cyane cyane urubyiruko rwarangije amashuri ariko rutari rufite akazi, biratuma ruzabasha kwihangira imirimo, rugacururizaho, kuko bihendutse, bitanasaba ibikoresho bihambaye. Yagize ati muri iyi minsi ikoranabuhanga na internet ihendutse kandi yihuta biri mu bice hafi ya byose by'u Rwanda, ku buryo ufite telephone ifotora neza, n'amafaranga ibihumbi 20,000 RWF abasha gutangira ibikorwa bye."

IMANISHIMWE DUKUZE Joyeuse Ushinzwe Ubucuruzi muri Multi Design Group Ltd

Abantu barashishikarizwa gukoresha uru rubuga www.mdgrou.com bakabona ubwiza bwarwo kuko bizeye ko bizafasha guhanga imirimo mishya, kandi bazanyurwa na servisi bazahabwa bityo rero abashaka kugura no gukodesha babagana bakabafasha. N'abashaka kugurisha babegera bakaganira ubundi bakabagurishiriza, bikozwe mu buryo bwa kinyamwuga budahenze kandi bubafitiye inyungu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND