RURA
Kigali

Umusirikare ari mu mazi abira nyuma yo gukata intoki umucuruzi w’inkweto

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:5/04/2025 23:02
0


Abaturage bo muri muri Nigeria, muri Leta ya Niger, mu gace ka Minna baguye mu kantu nyuma y’uko umusirikare akase intoki z’umugabo ucuruza inkweto nyuma yo kugirana amakimbirane nawe.



Abaturage bakaba bavuga ko ibi bidakwiye, ngo ko nta muntu ugomba kwitwaza umwanya afite maze ngo ahohotere abandi.

Nk’uko ikinyamakuru The Nation kibitangaza, umusirikare witwa Sudik yatawe muri yombi, nyuma yo guca intoki z'umucuruzi w’’inkweto, Abdulrahman Salisu, ibi akaba kandi yabikoreye mu iduka rye. Kuri ubu iperereza rikaba rikomeje.

Abdulrahman yavuze ko Sudik yaje mu iduka rye aje kugura inkweto, nyuma yamubwiye ko yishyuye akoresheje banki. Cyakora uyu mucuruzi  yamubwiye kuba ategereje mu gihe atarabona ubutumwa bwemeza ubwishyu.

Ibintu bayje kuba bibi ubwo Abudulraham yakomezaga kuvuga ko nta hantu Sudik agomba kujya atamwishyuye.Undi yahise akura icyuma mu mufuka w’imyenda ye maze akagitunga ku mutwe wa Abdulrahman, amubwira ko nakomeza gusakuza amwica.

Mu rwego rwo kwirwanaho, Abdulrahman yazamuye ukuboko kwe kw'ibumoso ngo yegezeyo icyo cyuma ariko Sdik we yahise amukeba, ibi byaje gutuma intoki ze eshatu zicika.

Ubwo Abdulrahman yatangiraga gutaka asaba ubufasha, Sudik na bagenzi be babiri bari kumwe bahise bahunga.

Nyuma Abdulrahman yatanze ikirego kuri sitasiyo ya polisi iri hafi y’iduka rye. Polisi ikaba yatangaje ko ubu Sudik yatawe muri yombi, kandi akaba ari gukurikiranwa kugira ngo hatangwe ubutabera. 

Polisi ikaba yibutsa ko nta muntu n’umwe utahanwa n’amategeko, kandi ko uyu musirikare azahanwa hakurikije amategeko y’igihugu.

Ni mu gihe Abdulrahman ari kwivuriza mu bitaro by’inzobere bya IBB i Minna.

Nyuma y’ibyabaye, abacuruzi n’abafite amaduka bo mu gace ka Mobil, bagaragaje impungenge zikomeye ku bijyanye n’ubwiyongere bw’ihohoterwa n’ubujura bwitwaje intwaro muri ako gace, bakaba basaba ko hagira igikorwa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND