Kigali

Inama 10 zagufasha gucika burundu ku cyaha cy’ubusambanyi no kwikinisha-Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/06/2019 22:28
7


Matayo 5:27-28 "Mwumvise ko byavuzwe ngo 'Ntugasambane', Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.



Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cyiza cyagenewe abashakanye (Badahuje ibitsina) kugira ngo banezeranwe, kikitwa icyaha cy’ubusambanyi mu gihe iyi mibonano ikozwe n’abatarageza igihe cyo gushakana cyangwa umuntu agaca inyuma uwo bashakanye, mu gihe wikinishije cyangwa ugahuza ibitsina n’uwo mubihuje (Ubutinganyi) nabyo ni ubusambanyi. 

Ni igikorwa ahanini kibanzirizwa no kurarikirana, ni nayo mpamvu Yesu we yabisobanuye yeruye neza ko icyaha atari igihe habayeho igikorwa nyir’izina cyo gusambana gusa, ahubwo n’iyo watangiye kugira ubuhehesi, ubushurashuzi cyangwa kurarikira cyangwa gukorakora abagore, abakobwa, abagabo b’abandi cyangwa abandi, uba uri umusambanyi nawe, n’aho ku bantu baba batarakumenya ariko mu mutima burya uba wararangiye.

Igihe tugezemo, hari imbaraga Satani yubatse zikomeye zimeze nk’uruzitiro zikururira abantu kugira amarari no kujya mu busambanyi ndetse zirimo kugenda ziyongera. Urugero: Iyo urebye imyambaro igezweho (Imyinshi ni utuyungiro) yambika abantu ubusa cyane cyane igitsina gore, amashusho (Amafilime) yigisha ubusambanyi yariyongereye kandi usanga ariyo yibereye kuri za murandasi (internet), indirimbo n’imibyinire igezweho ni imyitozo y’ubusambanyi gusa! 

Amatangazo yo kwamamaza nayo ubwayo ateye ubwoba, Umuntu araza kwamamaza imodoka nshya akaza yambaye ikariso! Undi akaza kwamamaza amavuta yo mu mutwe akambara ubusa.  Ibi rero byose n’ibindi iyo ubyitegereje uhita wibaza uti “Ese Abana bacu barimo kuvukira muri izo mbaraga bazakizwa nande? Ese twebwe twe “Ni inde uzadukiza akadukura muri uru ruzitiro rw’Imbaraga z’Ubusambanyi zitwugarije ?

Ubusambanyi bukubiyemo ibyiciro byinshi. Iyo dusomye ijambo ry’Imana mu 1 Abakorinto 6:9:10 haratubwira ngo “Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw'Imana? Ntimwishuke, Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw'Imana.

Hari abantu bahagurutse kuri ubu bayobya benshi babigisha ibihuye n’ibyo bararikira babumvisha ko abagore bose washaka icy’ingenzi ari uko uzabahahira. Hari abandi babeshya ko Yesu yarangije byose ku musaraba bakavuga ko nta cyaha kikiriho. Hari n’abavuga ko gutingana no kwikinisha atari icyaha abandi nabo bagasambanya rubanda ngo barabakuramo imivumo n’imbaraga mbi zabinjiye mo. Barabashuka. Ntabwo mukwiye kugenda buhumyi, Imana ntihinduka, yanze iki cyaha kuva isi yaremwa na magingo aya. Natwe dukwiye kucyanga kandi tukakirwanya kuko uretse no kutubuza ijuru, ubusambanyi bunabuza nyir’ukubukora ishema kikamukoza isoni.

Icyaha cy’ubusambanyi gitesha agaciro uwagahoranye, icyaha cy’ubusambanyi gikenesha imiryango, uwafatiwe mu busambanyi abura ijambo mu gitaramo cy’abagabo, agasuzugurika. Ubuhehesi buguhindura injajwa uri umugabo rwose ugata ibaba. Kwikinisha nabyo bigira ingaruka myinshi nko kuba warwara impyiko, gucika imbaraga igihe washatse umugore ntubashe kumunezeza, kuzinukwa urushako, kurwara umutwe n’ibindi….

Mu gusoza ndagira ngo mpumurize ababaswe n’izi mbaraga z’ubusambanyi butandukanye, ko hari icyizere cyo kubaho mu buzima bushya, izi nama icumi zagufasha:

-Kwihana ukakira Yesu ni kimwe mu bikurinda, bikaguha amahoro n’imbaraga zo kubaho utararikira ubusambanyi

-Gusenga, kwiyiriza ubusa no gusoma ijambo ry’Imana byirukana izo mbaraga  

-Kwiha intego n'ámahame y’imibereho ugiye kubamo ugahunga inzira za cyera.

-Kwirinda no kugendera kure inshuti mbi zakujyanaga muri izo ngeso, ugashaka inshuti zigufasha urugendo rushya wahisemo

-Gushaka ibintu bishya bituma uhuga {Uba Busy}, kandi ukirinda gutinda ahantu wiherereye wenyine (ntugire umwanya wo kwikinisha).

-Kudakomeza kugirana imishyikirano n’uwo mwasambanaga, kwirinda kugenderana nawe muri mwembi gusa

-Gufata icyemezo cyo gushaka umugabo cyangwa umugore ku batarashaka

-Guha agaciro, gukunda no kubaha uwo mwashakanye

-Guha uwo mwashakanye umwanya munini mu buzima bwawe, no kutamwiyima mu buryo bwose

-Kuzinukwa  kureba Filme zúbusambanyi (Pornography)

Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab'imitima ibiri, nimwiyeze imitima (Yakobo 4:7) Yesu abahe umugisha. 

Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alias emmanuel5 years ago
    Banza umenye icyo ufite mu ntoki bene cyo, utange inama nyuma!
  • Paul5 years ago
    Murakoze ku nama nziza Yesu abahe umugisha.
  • Immacule5 years ago
    Imana ibahe umugisha. Kubaha Imana niryo shingiro ry'ubwenge. Yaba abashakanye bari bubahanye ntawaca undi inyuma kdi ingo zaramba.. Divorce zigacika
  • Muhire5 years ago
    Imana ijye ibongerera imbaraga mwubaka umuryango nyarwanda.
  • Nkunzimana frodouard5 years ago
    Murakoze kunama nziza mutugira Imana ibarinde!
  • yego5 years ago
    murakoze cyane pe
  • Habumugisha Sylver 10 months ago
    Inama zanyu zirubaka rwose.





Inyarwanda BACKGROUND