RFL
Kigali

Ibintu 5 mwakora mu rushako bikabafasha kuryoherwa n’urukundo nyuma yo kwibaruka abana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/06/2019 19:02
1


Hari ubwoko bubiri bw’ingo nyuma yo kubana nk’umugore n’umugabo. Hari bamwe usanga iyo bamaze kubyara, bibanda gusa ku bana, hakaba n’abandi usanga baguma mu rukundo ndetse na nyuma yo kwibaruka abana. Ibi bituma wibaza ikibitera, ukibaza igifasha urugo rumwe gukomeza gukundana naho urundi rukibanda ku rubyaro gusa.



Bamwe usanga bakomeza kwitanaho nk’uko byahoze ndetse bakanakundana cyane batitaye ku munaniro w’izindi nshingano naho abandi bagashyira imbaraga zose mu kwita ku bana gusa. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yishimiye kubasangiza zimwe mu nama zabafasha kuryoherwa n’urukundo na nyuma yo kubyara abana.

1.Mwabishyiramo Imbaraga

Buri wese ashobora kwibaza icyo bamwe bakora cyihariye abandi badashaobora. Nta kirenze gushyiramo imbaraga n’umuhate kandi bikorwa n’impande zombi. Wowe n’uwo mwashakanye, niba mwifuza gukomeza urukundo rwanyu n’umubano wihariye, mwabishyiramo imbaraga bigashoboka kandi n’abana banyu mukabitaho uko bikwiye kuko baba baje ari umugisha kuri mwe ntibaba baje kuba umutwaro kuri mwe.

2.Mushake ubafasha

Hari abagore basanga kubyara bituma baburira umwanya abagabo babo ndetse n’abagabo bumva ko ubwo abagore babo babyaye bagiye guhugira mu rubyaro gusa. Niba mushaka kongera no gukomeza urukundo hagati yanyu mwembi n’urugo rwanyu ni ugushaka umwanya wanyu bwite nk’umugore n’umugabo. Mwabikora gute? Mushake ubafasha.

Yego gushaka abafasha mu mirimo yo mu rugo no kurera abana (abakozi bo mu rugo) byagiye bisiga isura mbi mu bihe byashize ndetse n’ubu kuko hari abumva ko niba ushatse uwo kugufasha bivuze ko nta mwanya wo kurera abana bawe ufite nyamara ntaho bihuriye. Hari ababikora kugira ngo bisigarize agahe gato ko guha urukundo rwabo kandi si igisebo birasanzwe. Icya mbere ni ukureba koko niba uwo mukozi akenewe, niba ari uw’ibihe byose cyangwa uw’amasaha make ariko mukibuka ko namwe umwana abakeneye nk’ababyeyi, niba uwo mukozi adahari cyangwa atari ngombwa mwanamureka kandi mukita ku bana mukanakomeza kwitanaho mu rushako rwanyu ntimusenyerwe no kubyara.

3.Mugarure ibyiza by’ahashize hanyu

Wowe n’uwo mwashakanye, mugiteretana, mutarabyarana ntimwakuranagaho ijisho n’ibiganza, sibyo? Abenshi niko biba bimeze. Ariko ibi bikagenda bigabanyuka nyuma y’uko mubaye ababyeyi. Mwabaga mufatanye mugiye guhaha, muri gutembera, mwishimye museka, musomana aho muri hose…Kuki ibi byaburirwa irengero kuko mwabyaye abana? Wenda ni uko; Unaniwe, waraye ubuze ibitotsi se, wumva se utameze neza, cyangwa ufite byinshi byo gukora.

Birashoboka ko hari impamvu nyinshi zituma iby’ahashize bitagihari, ariko nanone mugomba kubizirikana mukanabigarura kuko kugenda kwabyo kujyana byinshi. Mwongere gufatana mu kiganza, mutemberane mufatanye agatoki ku kandi…Erega mwanabikora muri kumwe n’abana mubafashe mu biganza. Ibi bizahora bigaruka mu buzima bwanyu, umukunzi wawe azumva akunzwe kandi yitaweho ndetse ari uw’agaciro cyane.

4.Musohoke muri kumwe

Gusohoka ni kimwe mu bihe byiza mu rukundo, mushobora kubikora muri kumwe n’abana banyu cyangwa mukabasiga niba hari uwaba ahari abarera mwembi nk’umugore n’umugabo mukagira igihe cyihariye mwembi. Niba mwaragiraga ibiruhuko cyangwa mugasohoka mukajya kurya isi (ni imvuga y'ab'ubu) mbere yo kubyara, birumvikana ko hari ibyo kwibazaho iyo mumaze kubyara ariko ntibivuze ko kubyara byakuraho kuryoherwa n’urukundo mu rushako rwanyu. Mwisigarize umwanya wo kuryoherwa no kugirana ibihe byiza, n’ubwo byaba muri Weekend gusa bigira icyo bifasha.

5.Mukundane

Ushobora kuba usomye iri jambo ‘Mukundane’ ugahita wibaza niba abantu babana baba badakundana? Si icyo tuvuze. Mugikundana, mwabwiranaga utugambo twiza, mwarateretanaga, ariko ubu mugaragara nk’abahuze cyane, bafite byinshi byo gukora cyangwa bashaje nyamara mu ntekerezo ukumva ukeneye kubwirwa akajambo keza n’umukunzi wawe cyangwa ugashaka kumubwira akajambo keza ariko ukifata. 

Kuki wifata ku mugabo cyangwa ku mugore wawe? Hari uburyo bwinshi kandi bwiza erega bunoroshye na cyane ko ikoranabuhanga ryabyoroheje. Wamuha ubutumwa bugufi akaburyoherwa ari mu kazi cyangwa ari mu kiruhuko cyangwa ari mu rugo. Wamushyira ku mbuga nkoranyambaga zawe, wamwibutsa ko umukunda. Kuki utagerageza bimwe byiza mu izina ry’urukundo?!

Niba warubatse ukibaruka, ni umugisha w’Imana. Ntuzemere ko abana baba umutwaro wo gusenya urugo rwanyu, ahubwo bakabaye inkomezi kuko ari imbuto ziba zarabashibutsemo mukaryoherwa n’urukundo kurushaho. Gerageza gushyira mu bikorwa izi nama, uzashimira INYARWANDA nyuma. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bunane Emmanuel4 years ago
    Ndashaka umukunzi





Inyarwanda BACKGROUND