Kigali

AB Godwin usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo yashyize hanze iyo yaririmbanyemo na Mr Kagame –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2019 17:43
0


AB Godwin ni umusore wamamaye mu gihe kitari kinini gishize kubera gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye, uyu musore umaze igihe atunganya amashusho y’indirimbo z’abandi kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye yaririmbanye na Mr Kagame, iyi bakaba barayise “Nouveau chapitre”.



Uyu musore aganira na Inyarwanda yadutangarije ko kuririmba atari ibintu yagize umwuga ariko kandi bitewe n’igihe amaze mu muziki aba yumva afite ubumenyi ku muziki. Iyi ndirimbo yakoze rero ngo yayikoze mu rwego gushyigikira umuziki w’u Rwanda kandi ngo ni ubundi bunararibonye uyu musore yari ari gushaka mu muziki wa hano mu Rwanda.

AB GODWIN

AB Godwin asanzwe akora amashusho y'indirimbo z'abahanzi

Abajijwe niba ari ibintu azakomeza gukora kenshi AB Godwin yabwiye Inyarwanda ko nawe atarabimenya agiye kubanza kureba uko abantu bakira iyi ndirimbo ye bityo uburyo yakirwa bikaza kumuha imbaraga zo kumenya niba yakomerezaho. Iyi ndirimbo nshya ya AB Godwin na Mr Kagame yakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro. Mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yo bagiye gutangira kuyakoraho nayo akazajya hanze mu minsi mike.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO “NOUVEAU CHAPITRE” YA AB GODWIN NA MRKAGAME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND