RFL
Kigali

Hosiane Uwitonze wari umaze amezi 4 yivuriza mu Buhinde yagarutse mu Rwanda, umugongo warakize ubu ari kwiga kugenda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2019 11:27
6


Hosiane Uwitonze wakoze impanuka mu myaka 6 ishize ikamusigira uburwayi bukomeye aho yavunitse umugongo bikamuviramo kutabasha kugenda, nyuma yo gukusanyirizwa inkunga akajya kwivuriza mu Buhinde, kuri ubu yagarurutse mu Rwanda yarorohewe dore ko umugongo wakize ndetse ubu akaba ari kwiga kugenda.



Tariki 17 Gashyantare 2019 ni bwo Uwitonze Hosiane yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Buhinde mu bitaro byitwa Apollo Hospital biherereye mu mujyi wa Chanai aho yari agiye kwivuriza indwara amaranye imyaka 6. Nyuma yo kwitabwaho n'abaganga bo muri ibi bitaro byo mu Buhinde, kuri ubu Hosiane arimo koroherwa. Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18/06/2019 ni bwo Hosiane yageze mu Rwanda nyuma y'amezi 4 yari amaze mu Buhinde.

Hosiane yavuze ko umugongo wakize ubu akaba arimo kwiga kugenda aho abifashwa n'icyuma yakuye mu Buhinde kimwigisha kugenda na cyane ko yari amaze imyaka 6 atazi uko kugenda bimera. Hosiane Uwitonze yahamirije Inyarwanda.com ko umugongo wakize. Yagize ati "Umugongo umeze neza nta kibazo." Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Hosiane yanditse kuri Instagram ati "Yitwa ishobora byose (Imana). Thank you Lord (Warakoze Mwami). Mwese mwabanye nanjye muri uru rugendo, Imana yo mu ijuru izabahembe."


Hosiane Uwitonze arabasha kwigenza gusa amaguru ye ntabwo arakomera

Yves Tuyizere umwe mu bagize itsinda ryabaye hafi ya Hosiane mu burwayi bwe ndetse akaba ari n’umwe mu bakusanyije inkunga yo kuvuza uyu mukobwa, yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye uburyo Hosiane agarutse mu Rwanda yarorohewe ndetse hakaba hari icyizere ko azakira rwose nk'uko babyijejwe n'abaganga bamuvuraga mu Buhinde. Hosiane akigera mu Buhinde yahawe robot yakoreshaga kugira ngo umugongo we ukomere inakangure ibice bitandukanye by'umubiri we kuko byari byarabaye Pararize (Paralysée/Paralysed). Iyo robot yarayambaraga ikamufata amaguru, amatako n’umugongo ikamwigisha kugenda.


Hosiane yasanganiwe i Kanombe n'urungano rwe ndetse n'inshuti ze zinyuranye

Ibi biri no mu byatumye Hosiane atinda mu Buhinde na cyane ko iyi robot udashobora kuyibona mu Rwanda, kandi akaba yari akeneye kuyikoresha kugeza umugongo ukize. Nyuma yo kubona ko umugongo we wakize, abaganga banzuye ko Hosiane agaruka mu Rwanda kuko ibisigaye ari byo byoroshye na cyane ko bidasaba kuba ari mu Buhinde. Icyo bakoze bamuhaye icyuma kizajya kimukomeza amaguru mu gihe arimo kugenda na cyane ko kugeza ubu ikibazo afite ari uko amaguru ye atari yakomera cyane ku buryo yabasha gutera intambwe. Icyakora abaganga bavuze ko hari icyizere cyinshi cy’uko azakira kandi bitari cyera na cyane ko ikibazo yari afite gikomeye ari umugongo kandi wo ukaba waramaze gukira.


Yakirijwe indabo ubwo yari ageze i Kanombe avuye mu Buhinde

Uwitonze Hosiane akomoka mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Ngoma. Ni imfubyi ku babyeyi bombi. Benshi mu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Tariki 24/7/2013 nyuma y'igihe gito arangije amashuri yisumbuye ni bwo yakoze impanuka imusigira uburwayi bukomeye dore ko yavunitse umugongo mu buryo bukomeye. Hosoane yatangarije Inyarwanda.com ko yivurije mu bitaro binyuranye bya hano mu Rwanda, ntibyagira icyo bitanga ndetse abaganga bamusaba kwiyakira akagendera mu kagare. Yaje kumenyana n'umuganga wo mu Buhinde wamuvura agakira.

Mu myaka itanu Uwitonde Hosiane yamaze yivuriza mu Rwanda, hakoreshejwe amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni eshanu (5,000,000Frw). Ku bw'umugisha w'Imana Uwitonze Hosiane yaje kubona umuganga wo mu Buhinde wamubwiye ko hari icyo yakora akabasha kugenda. Kugira ngo ajye kwivuriza mu Buhinde, ay'ibanze yari akenewe ni ibihumbi 10 by'amadorali y'Amerika (8,700,000Frw) harimo itike y’urugendo, kwivuza no kubaho muri iyo minsi. Abagiraneza baje kwitanga aya mafaranga araboneka, Hosiane ajyanwa mu Buhinde amarayo amezi 4 aho inzobere zo muri ibyo bitaro zamwitayeho bishoboka, ubu umugongo we ukaba warakize, ndetse akaba arimo kwiga kugenda aho bamuhaye icyuma kimukomeza amaguru.


Hosiane amaze imyaka 6 agendera mu igare


Hano Hosiane yari agiye mu Buhinde mu kwezi kwa 2


Hosiane ubwo yari agarutse mu Rwanda avuye mu Buhinde

Hosiane mu cyuma kimukomeza amaguru kikanamwigisha kugenda


Yahaye Imana icyubahiro ku bw'ibyo yakoreye Hosiane

AMAFOTO: Stonny Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chantal4 years ago
    ICYUBAHIRO N'ICY'IMANA
  • Fofo4 years ago
    Imana nihabwe icyubahiro kubw'Imirimo itangaje yakoreye uyu Hosiane. nukuri ishimwe niryayo. kandi abitanze bose kugirango uyu mwana avurwe Imana nabo ibahe umugisha.
  • Annet4 years ago
    Imana ishimwe kandi nabamuyeye inkunga imama ibagomorore imigisha myinshi.nukuri ndanezerewe byonyine kuba ahagaze nibyokwishimirwa
  • Rwema4 years ago
    Imana igufashe uzakire neza mukobwa mwiza
  • kabebe4 years ago
    Imirimo YImana nukuri iratangaje pee.Icyubahiro nicyayo ibihe byose rwose.Uno mukobwa ajye ahora ayubaha
  • Ishemaryabagabo donatien4 years ago
    Kwiyinkuru ya hosiane yashimishije arko ntaburyo nabona nimero ye NGO jyire icyomwibariza ko najye fite icyibazo cyimugongo inomero ye iramutse yaboneka mwaba mukoze cyaneee. nomero yajye ya Whatsapp no 0722448430 Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND