RFL
Kigali

Manchester United yiteguye guha Paul Pogba umushahara w’ibihumbi 500 by’amayero ku cyumweru kugira ngo abe yayigumamo

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/06/2019 11:34
0


Nyuma yuko Real Madrid itangaje ko yifuza kugura Paul Pogba ikamutangaho asaga miliyoni 90 z’amayero, Manchester United yiteguye kuba yaha uyu mukinnyi asaga ibihumbi 500 ku cyumweru akava ku bihumbi 290 by’amayero.



Manchester United yiteguye kuba yakongerera amasezerano umukinnyi ukina hagati wayo Paul Pobga nyuma yuko avuze ko yifuza impinduka. Real Madrid ndetse na Juventus zirifuza kuba zasinyisha uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa Paul Pobga, ariko Manchester United irifuza kuba yakongerera amasezerano uyu mukinnyi yaguze mu mu mwaka wa 2016 avuye muri Juventus aho yamutanzeho asaga miliyoni 89 z’amayero.

Paul Pogba ugiye kongerererwa amasezerano muri Manchester United

Manshester United yiteguye kuba yakongerera amasezerano uyu mukinnyi ikaba yasezerera Alexis Sanchez umukinnyi wahembwaga amafaranga menshi muri Man United aho yahembwaga ibihumbi 500 by’amayero ku cyumweru. Umuyobozi wa Manchester United, Ed Woodward ntabwo yifuza kuba yatakaza uyu mukinnyi ukina hagati, nyuma yo kuba yaranze kumugurisha muri FC Barcelona umwaka ushize.

Iyi kipe igiye kongerera amasezerano uyu mukinnyi, nyuma yuko yavuzweho kutabana neza n’abatoza aho uwahoze ari umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yavuze ko Paul Pobga ashobora kuba ari Virus muri iyi kipe. Nyuma yuko Manchester United ibonye umutoza mushya Ole Gunnar Solskjaer we wabanye neza na Paul Pogba, abayobozi bagize iyi kipe barifuza ko yahaguma kabone nubwo atagize umwaka mwiza w’imikino yitezweho kuzagira umwaka mwiza w’imikino wa 2019-2020.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND