Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 yatangiye imikino y’akarere ka Gatanu (FIBA U 16 Zone 5) itsindwa na Tanzania amanota 74-63 mu mukino ufungura irushanwa ryatangiye mu Rwanda kuzageza kuwa 15 Kamena 2019.
Wari umukino
ufungura irushanwa ukaba uwa mbere mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16
bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ibihugu izabera mu Rwanda kuva tariki
26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.
Usanase
Charlene kapiteni w’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko ikipe y’u Rwanda yakinnye
uyu mukino bafite ubwoba kuko ngo wari umukino wabo wa mbere mpuzamahanga
bakinnye kuva bavuka.
“Tanzania
baturushije kwigirira icyizere kandi nta bwoba batangiranye nkatwe muri twe
kuko wari umukino nakwita uwa mbere ukomeye byatumye dutangirana ubwoba bihita
bidupfana”. Usanase
Abajijwe impamvu ikipe y’u Rwanda yakoze amakosa menshi mu mukino byabaviriyemo aho ikosa ryose bakoraga ryahanishwaga “Lance”, Usanase yavuze ko amakosa bakoze yaturutse ku bwoba bari bafite mu mukino.
“Ni ubwa
bwoba kuko amakosa twakoze ni menshi cyane amakosa y’inyuma mu bwugarizi. Twatangiranye
ubwoba kandi Tanzania twabakubitaga amaboko kandi murabizi ko muri Basketball
ibyo byose ni amakosa”. Usanase
Muri uyu
mukino, u Rwanda rwari mu rugo rwatsinzwe agace ka mbere amanota 22-13 mbere
yuko rutsindwa agace ka kabiri amanota 17-13. Igice cya mbere cy’umukino
cyarangiye n’ubundi Tanzania iri imbere n’amanota 35 kuri 30 y’u Rwanda.
Usanase Marlene kapiteni w'u Rwanda avuga ko bakinanye ubwoba bikabaviramo gutsindwa
Agace ka
gatatu, Tanzania yatsinze amanota 18 u Rwanda rufite amanota 12. Agace ka nyuma
(4), amakipe yombi yanganyije amanota binjije kuko yaba u Rwanda na Tanzania
buri kipe yatsinze amanota 21.
Mollel Catherine wa Tanzania yahize abandi mu gutsinda ashyitsa amanota 32 mu gihe Nyiramugisha Hope (Rwanda) yamukurikiye afite amanota 22.
Mollel Catherine munsi na Charlene Usanase
Ikipe y’igihugu
y’u Rwanda (Abakobwa) izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena
2019 saa saa kumi n’imwe z’umugoroba bakina na Uganda.
TANGA IGITECYEREZO