RFL
Kigali

Gatsibo: Meya Richard Gasana yashyize igorora abarema isoko rya Rwagitima bahoraga bijujutira igihombo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2019 10:50
0


Isoko rya Rwagitima riri mu masoko akomeye mu karere ka Gatsibo, gusa ntabwo ryubakiye, ari nayo mpamvu abarirema bahoraga bijujutira igihombo bahura nacyo cyane cyane mu gihe cy’imvura. Kuri ubu Meya Richard Gasana yatangaje icyo akarere gateganya kuri iri soko.



Isoko rya Rwagitima riherereye mu murenge wa Rugarama, rikaba riremera hafi y’umuhanda wa kaburimbo. Abarema iri soko baturuka mu mirenge itandukanye yo muri Gatsibo no mu tundi turere dutandukanye ndetse hari n’abarirema baturutse muri Kigali. Abacuruzi bo muri iri soko bamaze igihe kitari gito bijujutira igihombo bahura nacyo bivuye ku kuba iri soko ritubakiye. Mu gihe cy’imvura, abacuruzi bo muri iri soko bavuga ko bahomba cyane.


Abarema isoko rya Rwagitima bavuga ko mu gihe cy'imvura bahomba

Kayinamura umwe mu bacururiza mu isoko rya Rwagitima akaba arirema aturutse mu mujyi wa Kigali yatangaje ko mu gihe cy’imvura batabona abakiliya nko mu gihe cy’izuba. Yavuze ko mu gihe cy’imvura haba hari ibyondo byinshi cyane, bigatuma abakiriya bitahira badahashye. Aganira na KT yaragize ati: “Biratugora cyane iyo imvura yaguye, nk’uko mu byibonera icyondo kiba ari kinshi cyane ugasanga abantu ntibaza guhaha, ku buryo natwe ibicuruzwa uko twabizanye ni ko tubisubiranayo ugasanga turahomba cyane”.

Meya wa Gatsibo yasobanuye impamvu isoko rya Rwagitima ritarubakwa

Mu kibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com mu kiganiro ‘Gatsibo ku Meza y’Imihigo’ yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2019, Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko kubaka isoko rya Rwagitima biri mu mishinga ya vuba akarere ka Gatsibo gafite. Yavuze ko impamvu batinze kuryubaka ari ubushobozi bucye bw’Akarere. Yijeje abacuruzi bo muri iri soko kimwe n’abarirema bose muri rusange ko iri soko rigiye kubakwa kimwe n’isoko rya Mugera na Muhura.


Meya Gasana yavuze icyo Akarere gateganya ku isoko rya Rwagitima

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yagize ati: “Kubaka isoko rya Rwagitima biri muri Priority nubwo bisaba ubushobozi, twahereye ku bindi bikorwa remezo byihutirwa, umwaka utaha turahera ku bikorwa bya Mugera (isoko) rigiye gusanwa kubera inkambi na community business ziri hariya, twari twanapanze ko nibidushobokera tuzasana isoko rya Muhura tukagura irya Mugera n’irya Rwagitima, ariko budget (ingengo y’imari) y’uyu mwaka tugiye gutangira mu kwa 7, ubu twahereye kuri Mugera, nyuma y’aho tuzagera no kuri Rwagitima.

Meya Gasana Richard yatangaje ibi ubwo yasobanuriraga abanyamakuru aho akarere ka Gatsibo kageze mu mihigo y’uyu mwaka bahigiye imbere y’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame. Yavuze ko bisuzumye basanga, bahagaze neza cyane mu mihigo bahize dore ko mu mihigo 70 bahize, bamaze kwesa imihigo 69. Yasobanuye ko umuhigo umwe batabashije kwesa, byatewe na WDA bagombaga gufatanya. Iki kiganiro ’Gatsibo ku Meza y’Imihigo’ cyitabiriwe n'abagize inama Njyanama y'Akarere, Ubuyobozi bw'Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abayobozi b'amashami ku rwego rw'Akarere. 

Twabibutsa ko isoko rya Rwagitima rirema ku wa Gatatu wa buri cyumweru, rikaremera ku muhanda wa kaburimbo, kimwe mu bituma riremwa n’abantu baturutse hirya no hino kuko biborohera kugeza ku muhanda ibyo baba bahashye bikanorohera abacuruzi kuhageza ibicuruzwa byabo. Kuri ubu rero abacuruzi bo muri iri soko bahawe amakuru meza nyuma y'igihe kinini bamaze bavuga ko kuba isoko ritubakiye bibateza igihombe gikomeye mu gihe cy'imvura. Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko kuva mu mihigo y'umwaka utaha iri soko rizashyirwa mu by'ibanze mu bigomba gukorwa.


Meya Gasana ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kui uyu wa Gatanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND