RFL
Kigali

Nyuma ya Nadege, Korali Christus Regnat yongeye kugira ibyago byo gupfusha umuririmbyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2019 11:22
3


Nshimiyimana Anatolius wari umwe mu baririmbyi bashya ba Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yaguye mu mpanuka ya moto yabaye ku wa 04 Kamena 2019 avuye mu myitozo ya korali (practice).



Nshimiyimana yaririmbaga ijwi rya ‘base’. Ubwo yakirwaga muri Korali Chritus Regnat yavuze ko ashaka ubuhungiro muri Yezu amuririmbira. Yitabye Imana ku wa kabiri tariki 04 Kamena 2019, abo mu muryango we ndetse na Chorale Christus Regnat babimenyeshwa na Police ku wa kane w’iki cyumweru.

Yari atwawe n’umumotari nawe wakomeretse mu buryo bukomeye. Bakoze impanuka bageze i Kanombe ari naho umurambo w’uyu musore wavanwe na Police ujyanwa ku Kacyiru. Bizimana Jérémie, umwe mu baririmbyi b'iyi korali, yabwiye INYARWANDA ko imihango yo gushyingura nyakwigendera iba kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2019 i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Nshimiyimana abaye umuririmbyi wa kabiri w’iyi korali witabye Imana muri uyu mwaka wa 2019 nyuma y'uwitwa Gatesi Nadege [Nana] uri mu batangije Chorale Christus Regnat witabye Imana ku wa 19 Werurwe 2019.

Nshimiyimana [ubanza ibumoso] yitabye Imana ku wa kabiri w'iki cyumweru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayiranga 4 years ago
    Roho y'intungane iri mubiganza by'Imana naruhukire mumahoro , Chorale Christus Regnant namwe mwihangane Nyagasani azi ineza yanyu.
  • MOI4 years ago
    may their souls Rest In Peace
  • Yvonne4 years ago
    Yooooooo, intore y' Imana iruhukire mu amahoro, Jambo yakoreye amwiyereke iteka. Amen





Inyarwanda BACKGROUND