Tariki 31 Gicurasi ni wo munsi Apotre Mignonne yaboneyeho izuba. Kuri uyu munsi w'isabukuru ye y'amavuko ni ukuvuga kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2019, Apotre Mignonne Kabera yakorewe ibirori bikomeye n'abakristo be ndetse n'abanyamuryango ba Women Foundation Ministries abereye umuyobozi.
Apotre Mignonne Alice Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church, yakorewe ibi birori n'abakristo be, inshuti ze ndetse n'umuryango we. Ibirori byateguwe Apotre Mignonne atabizi (Surprise), bigakorwa mu rwego rwo kwishimana na we ku munsi we w'amavuko, byabereye ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries mu materaniro ya 'Wirira', nyuma yaho haba ibindi byabereye muri Kigali Serena Hotel. Umugabo we, Eric Kabera uyobora Kwetu Film Institute nawe yari ari muri ibi birori.
Eric Kabera yashimiye cyane umugore we Apotre Mignonne ku bw'umuhate agira mu murimo w'Imana ndetse anamusabira kurushaho kwaguka mu byo akora byose. Undi muntu uzwi cyane muri 'Showbiz' ya hano mu Rwanda witabiriye ibi birori ni umunyarwenya Ntarindwa Diogene wamamaye cyane nka Atome/Gasumuni. Muri ibi birori abantu batari bacye batanze ubuhamya bw'ibyo bakorewe na Apotre Mignonne, bamusabira umugisha ku Mana. Apotre Mignonne yahawe impano nyinshi ndetse ahabwa n'igikombe.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Bakiriye Apotre Mignonne muc yubahiro cyinshi
Abanyamuryango ba Women Foundation Ministries batunguye Apotre Mignonne bamugaragariza urukundo bamukunda
Apotre Mignonne ubwo yakataga umutsima (Cake) yateguriwe
Eric Kabera yitabiriye ibirori byakorewe umugore we
Impano zahawe Apotre Mignonne
Apotre Mignonne ashyikirizwa impano
Ibirori byakomereje muri Kigali Serena Hotel
Gasumuni/Atome yitabiriye iborori by'isabukuru ya Apotre Mignonne
Eric Kabera yashimiye Apotre Mignonne mu ruhame
Apotre Mignonne yahawe igikombe nk'ishimwe ry'umuhate agirira umurimo w'Imana
Apotre Mignonne ashimira abamweretse urukundo ku isabukuru ye y'amavuko
Ni umunsi we! Byari ibyishimo bikomeye kuri Apotre Mignonne Kabera
Ibirori nk'ibi bikenera ifoto y'urwibutso
Mu mwanya wo gufata amafunguro,...
KURIKIRANA AMATERANIRO 'WIRIRA' APOTRE MIGNONNE YATUNGURIWEMO
TANGA IGITECYEREZO