RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugabo tubyaranye abana 2 ahora akeka ko muca inyuma, mbangamiwe no guhora nshinjwa ikintu ntakora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2019 18:57
1


Mu nkuru dukunze kubagezaho yitwa 'NKORE IKI' aho tubagezaho ubutumwa bw'abasomyi bacu baba bagisha inama bagenzi babo basoma Inyarwanda.com, kuri ubu tugiye kubagezaho ubwo twohererejwe n'uwatubwiye ko abangamiwe cyane no kuba umugabo we ahora amushinja kumuca inyuma kandi atari ukuri.



Dore ibaruwa yatwandikiye agisha inama abasomyi ba Inyarwanda.com

"Sinifuza ko umwirondoro wanjye ugaragara kubera umutekano wanjye.Mfite ikibazo ndagira ngo mungire inama z'uko nabyifatamo. Ndi umumama ndubatse mfite abana 2 umuhungu n'umukobwa. Umuhungu afite 4 years (imyaka 4) naho umukobwa afite 3 years (imyaka 3). Ikibazo cyanjye giteye gitya umugabo wanjye amaze umwaka n'igice nta kazi, ariko kandi yarakigeze pe, ndetse ntacyo yanyimye agifite,one ubu nta kazi afite nkoresha uko nshoboye ngo ndebe ko namwibagiza ako gahinda.

Ariko ntakishima ahubwo ahora yumva ko nagiye mu bandi bagabo, nataha mvuye mu kazi agahita afata telephone yanjye ngo arebe SMS z'abandi bagabo, none aho bigeze nanjye numva pe mbangamiwe no guhora nshinjwa ikintu ntakora, kuko n'uwo mwanya sinapfa kuwubona cyane ko akazi nkora dutaha saa mbiri zijoro kuva tariki 01 z'ukwezi kugeza ku itariki ya nyuma. None aho bigeze mbona bikomeje gutya n'urukundo rwahungabana. None mungire inama ariko ndabasabye ntihagire untuka uwumva ntacyo yambwira kiza yicecekere. Murakoze."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama ku Inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu yitwa: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • charlotte Uwihanganye4 years ago
    ndumva mwabiganiraho ukamusaba kubihagarika yakwanga ukamureka kuko ubumeze nkuri Muri gereza pe, ntushobora gushyira uturaso kumubiri kuko ugira ibyo wigomwa ngo umunezeze ariko agakomeza kugushinja,jye byaransenyeye rwose ariko wowe nibushoboye kwihangana ntakundi.





Inyarwanda BACKGROUND