RFL
Kigali

Bralirwa Plc yashyize ku isoko inzoga nshya ya ‘Mutziig Class’ yuje uburyohe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2019 7:08
0


Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa Plc, rwashyize ku isoko inzoga nshya ya Mutzig Class iri mu icupa rya 33 Cl ikaba igura 500 Frw.



‘Mutzig Class’ yamuritswe ku mugaragaro ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019,  iri mu icupa ry’icyatsi rya santilitiro 33 n’ibirango by’umweru. Isembuye ku kigero cya 5%.

Umuyobozi Ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Bralirwa, Manzi, yashimye abafatanyabikorwa n’abandi bose badahwema kuba iruhande rwa Bralirwa mu rugendo rwo kwagura ibyo igenera abakiriya bayo.

Yavuze ko Bralirwa ifite intego yo gukora ikinyobwa buri munyarwanda wese yibonamo kandi ku giciro kimuhendukiye. Ati  “…Icyo tuzi ni uko hari abantu bashaka kwishimira ubuzima abo rero twabatekereje tubazanira Mutzig Class yamaze kugezwa mu bihugu bitandukanye. U Rwanda rubaye igihugu cya kane."

Yakomeje ati “Iyo ufite igicuruzwa ku isoko uba ugomba gukurikirana ukamenya niba kiri kugera kuri buri wese. Iri cupa ryashyizwe ku mafaranga 500 Frw, ku wa mbere iyi nzoga ‘Mutzig Class’ izaba yamaze kugezwa mu masoko yose yo mu Rwanda.”

Mutzig Class yatangiye kugezwa ku masoko ndetse iragura amafaranga 500 Frw.

Michael Senganzi uri mu basongogye kuri iyi nzoga yavuze ko yanyweye kuri Mutzig Class kandi yumvise iryoshye. Ati “ Ni inzoga imeze neza cyane. Nayumvise kandi ni nziza pe. Iraryoshye cyane ni iy’urubyiruko nyine ni ‘class’ . Icyiciro cyose urimo urayifata ikakuryohera nawe uyinyweye n’ibyo wabyumvise. Nayikunze !

Yakomeje ati "Ndashaka kubwira n’umusilamu uri mu gifungo yakumva ho gato. Nkubwije ukuri baze bayumve ariko banyizere unyweye kamwe wakongeraho n’akandi. "       

Bralirwa ni uruganda nyarwanda, rukora rukanacuruza ibinyobwa bisembuye ndetse n’ibidasembuye. Mu bisembuye ikora bimaze kwigarura imitima ya benshi harimo Heineken yengerwa mu Rwanda, Amstel, Primus, Műtzig, Turbo King n’izindi.

Yenga kandi ibinyobwa bidasindisha nka Coca-Cola, Fanta Orange, Fanta Citron , Fanta Fiesta, Sprite, Stoney, Krest tonic...

Mutzig Class yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019

Abasogongeye kuri Mutzig Class bashimye

Iragura 500 Frw. Ntuyaranze!

Ni iya buri wese...

Bamwe bakurikiye iki gikorwa bafata amashusho n'amafoto y'urwibutso

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND