RURA
Kigali

Umugabo washinjwe guhiga no gutoteza umuhanzikazi Cheryl Tweedy yakatiwe igifungo cy’iminsi 112

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:15/03/2025 8:12
0


Umugabo witwa Daniel Bannister w’imyaka 50, utagira aho aba hazwi, yakatiwe igifungo cy’amezi ane (iminsi 112) nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhiga no gutoteza umuhanzikazi w’Umunyabigwi, Cheryl Tweedy, wahoze ari mu itsinda rya Girls Aloud.



Bannister yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara ku nzu ya Cheryl iherereye mu gace ka Chalfonts, Buckinghamshire, inshuro eshatu mu mwaka ushize 'News break'. Urukiko rwa High Wycombe rwamenyeshejwe ko Bannister yigeze kujya ku rugo rwa Cheryl muri Mutarama 2024 avuga ko "aje kumushaka." 

Nyuma y’amezi atandatu, yagarutse asaba ikirahuri cy’umutobe w’imizabibu (wine), avuga ko "afite inyota nyinshi." Mu Ukuboza, yongeye kugaruka, maze Cheryl amubona kuri camera za videwo zishinzwe umutekano we, ahita atabaza polisi.

Mu itangazo ryasomwe mu rukiko ku wa Gatanu, Cheryl yavuze ko yahise ahangayika cyane agira ubwoba ko Bannister ashobora kwinjira mu nzu ye, by’umwihariko kuko umwana we yari mu nzira agaruka mu rugo avuye kureba filime mu mazu yabugenewe. Yagize ati: "Nashakaga kurinda umwana wanjye ibyago byose."

Umucamanza Arvind Sharma yavuze ko Bannister yari azi neza ko imyitwarire ye iteye ubwoba kandi ibangamira Cheryl, maze ategeka ko ahabwa igifungo cy’amezi ane ndetse anategeka ko ahabwa itegeko ryo kutongera kwegera Cheryl mu buryo ubwo ari bwo bwose, ritagira igihe ntarengwa nk'uko tubikesha BBC.

Icyaha cyo guhiga n’ugutoteza abantu kizwiho guteza ingaruka mbi ku buzima bw’abo kireba, kandi ubushinjacyaha bwagaragaje ko Cheryl yibasiwe kandi ahahamurwa n’ibikorwa bya Bannister.

Cheryl Tweedy yahoze ari mu itsinda rya Girls Aloud






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND