Abantu benshi ntibakunze kumenya niba amara yabo akora neza, cyangwa se igihe cyose bariwe mu nda bagatekereza gusa inzoka. Kumenya ibimenyetso by’amara adakora neza bishobora kugufasha kwivuza hakiri kare, bityo ukirinda ibibazo byinshi.
Amara adakora neza, atera ibibazo
bitandukanye umubiri, harimo ibyoroheje n’ibindi bishobora kubyara ibibazo
bikomeye, mu gihe utivuje hakiri kare. Iyo akora neza bifasha mu kugira ubuzima
bwiza ndetse n’umubiri ugakora akazi kawo neza.
Urwungano ngogozi rukora neza ni
ingenzi cyane mu kugira ubuzima buzira umuze. Mu nzira y’ibyo turya n’ibyo
tunywa byose huzuyemo bagiteri zifasha mu gukora imirimo itandukanye, izi
bagiteri nziza ni ingenzi cyane mu gufasha igogorwa ry’ibiryo.
Bagiteri nziza zifasha mu kwinjiza
intungamubiri, imyunyungugu na vitamini mu mubiri, zifasha mu guhindura ibyo
turya mo imbaraga umubiri ukenera. Zongera ubwirinzi bw’umubiri ndetse
zigafasha mu gusohora imyanda n’ubundi burozi bushobora kwangiza, zigira
akamaro kanini cyane n’ibindi byinshi tutavuze aha. Iyo bagiteri nziza
ziganjijwe cyangwa zikagabanuka mu rwungano ngogozi, bagiteri mbi ziriyongera,
bigatera ingaruka nyinshi.
Ibimenyetso by’amara adakora neza
Kunanirwa kugogora ibiryo, Guhorana ibibazo bitandukanye mu mara nko; kumva ibyuka buri gihe cyangwa se kenshi, kwituma impatwe cyangwa impiswi, kuba ibyo urya wumva bigutindamo cyane byose ni ibibazo bigaragaza ko amara yawe adakora neza.
Ibibazo bitandukanye mu igogorwa nk’impiswi, kwituma impatwe,
ibyuka byinshi, ikirungurira n’ibindi bishobora guterwa n’amara adakora neza Iyo bagiteri nziza zishinzwe kugogora ibiryo ziri
gukora, zishobora gusohora gazi (cg se imyuka). Ariko iyo bibaye byinshi (ibyo
benshi bita inzoka ziri kwigaragura mu nda), gusuragura imisuzi inuka cyane
byose ni ibimenyetso ko bagiteri mbi ziyongereye zikaruta inziza.
Ibi bibazo byose, bishobora
kwiyongeraho ikirungurira, kubyimbirwa inzira y’amara cg se kuzana udusebe ku
mara byose akenshi biterwa n’urugero rudakwiriye rwa bagiteri nziza mu mara.
Gucika intege
Niba ubona urya neza, ugasinzira
bihagije, ariko ugahora wumva urushye cyane, iki ni ikimenyetso cy’uko amara
yawe adakora neza.
Igogorwa mu gihe riri gukorwa,
bagiteri nziza zifasha mu gusya ibyo urya byose bigahinduka imbaraga umubiri
ukoresha. Mu gihe mu mara za bagiteri nziza zitabazwa mu gusya ibiryo zitari ku
rugero rukwiye, bishobora gutuma umubiri utabona imbaraga zihagije ziwufasha
gukora akazi gatandukanye, bityo ugahora wumva unaniwe.
Urugero ruri hasi rwa bagiteri
nziza mu mara, bishobora no gutuma imyanda idasohoka mu mara, ahubwo yose
ikirundira mu mara, bikaba byagira ingaruka ku mbaraga n’imikorere myiza
y’umubiri
Kugira
indwara z’uruhu
Uduheri utazi impamvu idutera,
gushishuka, gufuruta cg se kwishimagura cyane byose ni ibibazo by’uruhu
bishobora guterwa n’amara adakora neza.
Niba ubona uhorana ibibazo
by’uruhu bitajya bishira, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko amara yawe adakora
neza.
Umubyibuho
ukabije
Ushobora kuba waragerageje uburyo
butandukanye bwo gutakaza ibiro, ariko ukabona nta kigabanuka, bishobora kuba
biterwa n’amara adakora neza.
Abantu babyibushye cg abafite
umubyibuho ukabije, akenshi bagira urugero rwa bagiteri nziza ruri hasi
ugereranyije n’abafite ibiro bikwiriye.
Urugero ruri hejuru rwa bagiteri
mbi mu mara mato bishobora kugira ingaruka mu buryo umubiri usya ibyo wariye,
cyane cyane kwinjiza ibinure, imyunyungugu naza vitamin zindi.
Iyo umubiri wawe udashobora gusya
no kwinjiza ibinure mu buryo busanzwe, ibiro biriyongera ku buryo budasanzwe.
Guhumura nabi mu kanwa
Impumuro mbi mu kanwa (indwara
izwi nka halitosis) ishobora kuba ikimenyetso cy’uko amara adakora neza.
Bagiteri nziza mu mara iyo
zigabanutse bishobora gutera gukura bidasanzwe kwa bagiteri mbi mu kanwa,
aribyo bitera guhorana impumuro mbi kabone n’ubwo waba woza mu kanwa kenshi
gashoboka.
Kugabanuka kwa bagiteri nziza mu
mara, bishobora no kongera ibyago by’indwara zibasira impyiko cg diyabete nabyo
bishobora gutera impumuro mbi.
Ibi sibyo bimenyetso byonyine
byakwereka ko amara adakora neza, hari n’ibindi tutavuze aha, ariko igihe cyose
wumva uhorana ibibazo mu nzira y’ibiryo (ni ukuvuga guhera mu kanwa kugeza mu
mara), ni ngombwa kugana ivuriro ryizewe neza bakaba bagusuzuma
TANGA IGITECYEREZO