RFL
Kigali

Ingaruka ku bagabo bakunda koga amazi ashyushe buri gitondo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/05/2024 13:23
1


Hari abagabo benshi usanga bafite akamenyero ko koga amazi ashyushye buri gitondo, nyamara babikora batazi ko bishobora kugira ingaruka ku ikorwa ry’intanga ngabo.



N'ubwo koga amazi ashyushye bifite akamaro ku mubiri nko kugabanya stress, gusukura utwengeruhu dutuma ruhumera neza n’ibindi, ku mugabo utarabyara kandi akaba abiteganya si byiza kubigira akamenyero (kuyoga buri munsi) nk’uko byemejwe n’impuguke mu bijyanye no kororoka zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Medical New Today itangaza ko udusabo tw’inganga ngabo dufubitswe n’igihu gifite ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe aho gishobora kwirekura mu gihe hari ubushyuhe bwinshi cyangwa kikiyegeranya cyane mu gihe hakonje kandi iki gihu kikaba kiri inyuma y’umubiri usanzwe aho kubamo imbere.

Ibi bifite impamvu ikomeye ari yo ko intanga ngabo zidashobora kubaho neza ahantu hashyushye cyane. Guhoza umubiri wawe ahantu hashyushye nko koga amazi ashyushye buri gihe bishobora kubangamira mu buryo butaziguye ikorwa ry’intanga. Ibi bishobora gutera ikorwa ry’intanga zidafite ubuziranenge cyangwa imbaraga zihagije cyangwa se hagakorwa nke cyane. Ibi byombi ni bimwe mu bitera umugabo kuba ingumba.

Ibi ntigamije kubwira abagabo kutoga amazi ashyushye na rimwe kuko hari igihe umubiri wawe uba ukeneye cyane ko wayoga, ahubwo irinde kubigira akamenyero kugeza ubwo wisanga warabaye imbata yo koga ayo mazi ashyushye buri munsi nta gusiba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ISHIMWE Jean1 week ago
    murakoze cyane kubwirama muduhaye nonese kumuntu waba yarabaye imbata yokoga akazi ashyushye yakora iki ngo yimenyereze ayakonje urugero njye natangiye koga amazi ashyushye ndimuto cn kd nanubu ndacyayoga ubu mfite imyaka 23 gusa nanjye birambangamira koga amazi ashyushye gs kuberako ariyo namenyereye akonje sinyayabasha noe mugire inama yicyo nakora byibura nanjye menyere koga amazi akonje ngabandi murakoze





Inyarwanda BACKGROUND