Minisiteri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Komisiyo y’igihugu yita ku bana (NCC) n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) bafatanyije n’itorero Mashirika rimenyerewe mu makina mico atandukanye, bakoze ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana mu karere ka Gisagara.
Mu busanzwe mu bice by’icyaro mu Rwanda usanga abana, abagore n’abakobwa babuzwa uburenganzira bwabo, bagakubitwa rimwe na rimwe bakabuzwa bimwe mu byo bemererwa n’amategeko.
Gusa kuri
ubu ibi bigenda bicika buhoro buhoro bitewe na gahunda zitandukanye za Leta y’u
Rwanda zikumira iri hohoterwa rikorerwa imbere mu ngo. MIGEPROF ni Minisiteri
w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Minisiteri ifasha cyane mu
kubungabunga uburenganzira bw’abagize umuryango muri rusange.
Abatuye mu murenge wa Mamba bahawe inyigisho ku ihohoterwa nuko ryavaho mu miryango babamo
Gahunda y’ubukangura
mbaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana, ni igikorwa cyabereye mu Karere
ka Gisagara, umurenge wa Mamba, akagari ka Mamba, kuri iki Cyumweru dusoje.
Ni igikorwa
biteganyijwe ko kizazenguruka igihugu cyose kikaba cyarateguwe na MIGEPROF,
UNICEF na NCC aho itorero Mashirika rifasha kwerekana ibibera mu muryango
(Ingo) biciye mu ikinamico (Theatre).
Abatuye muri
Mamba bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu abana ndetse basabwa ko bajya
batanga amakuru aho baba babonye iryo hohoterwa batagomba kubihishira ahubwo ko
babigeza ku nzego zibegereye bikarandurwa.
Umubyeyi Clarisse
umukozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana muri gahunda y’uburere bw’abana mu
miryango yo mu turere twa Huye na Gisagara, avuga ko icyo bakangurira abantu
ari uko bajya bihutira kugaragaza ahabaye ihohoterwa ryakorewe abana kandi ko
ababyeyi bagomba kwita ku bana bakabaha uburere bukwiye.
“Ni igikorwa
cyo kugira ngo dukore ubukangura mbaga ku ihohoterwa rikorerwa abana bityo
twumvishe ababyeyi ko bagomba kwita ku bana babo, bakabaha impanuro,
bakabigisha indanga gaciro za Kinyarwanda ndetse bakanabigisha kirazira kugira
ngo bongere babe abana mu muryango banabafasha kuba abana babereye u Rwanda”.
Umubyeyi
Umubyeyi Clarisse aganira n'abanyamakuru i Mamba muri Gisagara
Muri gahunda
yo gutanga amakuru mu gihe umwana yahohotewe, iyi gahunda yazanye ikiswe “Inshuti
z’Umuryango”, gahunda ihera ku rwego rw’umudugudu aho abaturage batora umugore
umwe n’umugabo b’inyangamugayo. Aba baba bagomba kumenya amakuru yose y’imiryango
iri mu mudugudu batuye bityo bikaba byakwihutisha icyemera bibazo rishingiye ku
ihohoterewa.
Inshuti z’umuryango
kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge baba bafite kandi
ishingano yo kumenya ubuzima rusange bw’abana bayobora ari naho bakusanya
amakuru y’abana babujijwe uburenganzira bwo kwiga n’ibindi.
Urubyiruko rwahawe amasomo ararucengera ku buryo bari biteguye gusubiza bimwe mu bibazo bijyanye n'ikiganiro bahawe
Mushimiyimana
Mediatrice akaba inshuti y’umuryango ukuriye abandi mu murenge wa Mamba avuga
ko kuba inshuti y’umuryango iba ifite inshingano yo kumenya no gucyemura
ibibazo bishobora kugariza umuryango.
Mushimiyimana avuga ko mu nshingabo bafite bakunze kuganiriza abaturage mu nama z’imidugudu ndetse no mu mugoroba w’ababyeyi bakaganira cyane uburyo bagomba kurinda abana babo bakabigisha ibijyane n’imibonano mpuzabitsina, bakabaganiriza bityo bikazabarinda inda zitateguwe.
Mushimiyimana Mediatrice ukuriye inshuti z'umuryango mu murenge wa Mamba
Mushimiyimana
kandi avuga ko gahunda y’inshuti z’umuryango bizatanga umusaruro kuko ngo
bizakemura ikibazo cy’abana bahohoterwa ntibimenyekane kuko ngo kuri ubu
abaturage batagihisha amakuru kuko ngo nk’abagore bisanzura ku mugore mugenzi
wabo uba ugize inshuti z’umuryango.
Mukamuhizi
Dative umukobwa utuye mu kagari ka Mamba, umurenge wa Mamba akanaba umwe mu
bagezweho n’ingaruka zo kubyara imbura gihe, yagiriye inama abandi bakobwa ko
mu gihe bahohotewe bajya birinda guhindura imyenda kugira ngo ibimenyetso
bidasibangana mu gihe hari gukusanywa amakuru.
“Natewe
inda n’umusore twabyumvikanye ariko
ngira ingaruka zo kubihisha bitumwa umwana murera njyenyine. Inshuro nyinshi
ngahura n’ikibazo cy’ubukene nkagora ababyeyi”. Mukamuhizi.
“Icyo navuga
mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa, mu gihe umwana cyangwa umukobwa yaba
yahohotewe, aba agomba kugumizamo imyenda yafatiwemo kugira ngo RIB nijya
gukusanya ibimenyetso bitagorana kuko bishobora gusibangana burundu”.
Mukamuhizi
TANGA IGITECYEREZO