RFL
Kigali

Jules Ulimwengu yasaruye asaga ibihumbi 490 Rwf nk'ishimwe yahawe n'abafana ba Rayon Sports-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/05/2019 12:48
1


Jules Ulimwengu; Rutahizamu w’Umurundi ukinira Rayon Sports FC ya hano mu Rwanda yasaruye amafaranga asaga ibihumbi 490 RWF nyuma yo gutsinda igitego cyatumye Rayon Sports FC iyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Premier League).



Wari umukino wa 26 wa shampiyona, aho Police FC yari yakiriye Rayon Sports FC mu mukino wabereye kuri sitade amahoro i Remera kuri iki Cyumweru tariki 5/5/2019. Rutahizamu wa Rayon Sports; Jules Ulimwengu yatsinze igitego ku munota wa 84, kikaba igitego cye cya 17 muri shampiyona. Nyuma y’umukino abafana ba Rayon Sports ntibatinze kugaragaza ibyishimo, dore ko bahise batangira kunyanyagiza amafaranga bayaha Ulimwengu Jules, akaba yahakuye asaga ibihumbi 490 Rwf nk'uko uyu mukinnyi yabitangarije Inyarwanda.com.


Jules Ulimwengu Rutahizamu wa Rayon sports

Abafana kandi ntibihanganye gukomeza kugaragaza ibyishimo, dore ko hari amakuru avuga ko batangiriye imodoka y’umutoza mukuru wa Rayon Sports FC, Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, bagatangira gushyiramo amafaranga, bayacishije mu birahuri, aya mafaranga yahawe umutoza ntabwo aramenyekana neza umubare.

REBA HANO JULES ULIMWENGU AHABWA AMAFARANGA N'ABAFANA BA RAYON SPORTS


UMWANDITSI: Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngango4 years ago
    Byaba byiza ayagabanye n'abandi kuko bose bakina nk'ikipe. Bitabaye abandi bashobora kwirara ntibongere kumuhereza imipira, ibyari gutegereza igikombe bikarangira





Inyarwanda BACKGROUND