"'Boosting Africa’s Digital Economy' nk'insanganyamatsiko y'inama ya Transform Africa Summit (TSA2019) igiye kuba ku nshuro yayo ya 5, ese ni imwe mu nkingi za mwamba mu iterambere mu bukungu bwa muntu? Ese ikora ite?" Muri iyi nkuru yacu tarabibasobanurira byose.
‘BOOSTING AFRICA’S DIGITAL ECONOMY’ ni insanganyamatsiko igiye gukoranya inzobere n’abashoramali mu ngeri zitandukanye zavuye hirya no hino ku isi, bakaba bagiye guhurira i Kigali kuwa 14-17 Gicurasi 2019 muri Transform Africa Summit (TSA2019) ku nshuro yayo ya 5 nk’uko Inyarwanda.com tubikesha Smart Africa itegura iyi nama.
Transform Africa Summit 2019 igiye kubera mu Rwanda mu minsi micye iri imbere
Digital Economy ni iki ?
Mu gusobanura ‘Digital Economy’ twifashije igitabo cyanditwe
na Don Tapscott cyasohotse muri 1995, cyitwa Promise and Peril in the Age of
Networked Intelligence. Iki gitabo kiba kivuga buryo ki ubukungu bugiye
guhinduka hifashijwe ikoranabuhanga, kikanatubwira ko ‘Digital Economy’
yakoreshejwe bwa mbere n’umwarimu w’umuyapani ahagana muri 1900. Twifashishije
iki gitabo n’izindi nzobere mu bijyanye n’ubukungu bavuga ko iri jambo
rikoreshwa bashaka kuvuga ‘Ubucuruzi bukorwa binyuze kuri murandasi cyangwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa
ibinyamakuru bikorera kuri kuri murandazi (website) ndetse n’irindi
koranabuhanga rikomeye’.
Ibi bikagerwaho binyuze mu kugura no kugurisha cyangwa
kwamamaza ndetse no guhuza ugura n’ugurisha. Tugarutse kuri bimwe mu byo iki
gitabo kivuga ku bijyanye na ‘Digital Economy’ hafi ya byose biri kuba magingo
ku isi na cyane ko na hano mu Rwanda byoroshye aho wakwicara iwawe ukagura icyo
ucyeneye utahavuye ndetse cyikakugeraho mu gihe gito.
Nk’uko Smart Africa yabitangaje, Transform Africa Summit (TSA2019) igiye kuba kuwa 14-17 Gicurasi 2019 yahawe insanganyamatsiko igira iti “Boosting Africa’s Digital Economy” intego nta yindi usibye kwiga buryo ki Afrika yakomeza kuzamura ubukungu bwayo ishingiye ku ikoranabuhanga.
Nk’uko ibihugu byinshi muri Afrika birangajwe imbere n’ishyaka ryo kubigera, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri ku gasongero mu gukoresha murandasi (internet) yihuta ndetse kikaba igihugu kimaze kugera kuri byinshi mu ikoranabuhanga muri Afrika. Dushingiye ku rutonde rwakozwe na Answersafrica.com, u Rwanda ruri ku mwanya wa 6, nyuma ya Ghana iri ku mwanya wa 5, Kenya iri k mwanya wa 4, Nigeria ku mwanya wa 3, Egypt (Misiri) iri ku mwanya wa 2, Afrika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa forbes.com rutubwira ko hafi kimwe cya kabiri cy’abantu batuye isi, igihe kini cy’ubuzima bwabo bakimara bakoresha murandasi (internet), kimwe cya gatatu cy’abatuye isi ya none umwanya wabo munini bawumara ku matelefone ngendanwa, bivuze ko kimwe cya kane cy’abatuye isi ari bo bataba mu isi ya ‘Digital’.
Mu Isi ya Digital biroroshye
aho ushobora gukora akazi wiyicariye iwawe cyangwa ukaba wakora nk’akazi kari
ku wundi mugabane wibereye muri Afrika, ako kazi ukagakora wifashishije
ikoranabuhanga. Ibi bikaba ari nabyo bituma abari gukoresha ubu buryo bwa za
murandasi mu bucuruzi bari kunguka akayabo katagira uko kangana.
Uku ni ko Forbes berekana uko abantu bunguka muri Digital
Economy
Digital Economy mu Rwanda ikora gute?
Nk’uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo muri Afrika
byiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga riramye hagamijwe guteza imbere ubukungu
bw’abarutuye, ubu abashoramali n’ibigo bikomeye byamenye ko inyungu iri mu
bucuruzi bukozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n’ubukungu
(Digital Economy), aha twavuga kwamamza, kugurishiriza kuri interineti ndetse
no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka kimwe mu bikoresho bakoresha bahura
n’abaguzi b’ibicuruzwa byabo.
Ni nde ugura, ni nde ugurisha muri Digital Economy?
Muri Digital Economy ingeri zose ziruzuzanya, gusa mu kinyarwanda baca umugani ngo ‘Uwabuze umuranga yaheze kwa nyina’. Ni yo mpamvu tugiye gufata imbuga zikorera kuri murandasi (websites) nk’urugero, aha zo zigurisha serivise yo kwamamaza naho ibigo by’ubucuruzi byo bigura iyi serivise kugira ngo bikoreshe ubu buryo nk’inzira yo guhura n’abakiriya.
Naho ku
bijyanye n’abaguzi bo bashobora gukoresha imbuga zikoresha murandasi (websites)
mu kumenya ibicuruzwa ibi bigo bifite. Gusa byaroroshye ubu aho umuntu asigaye
agura ibicuruzwa atavuye aho ari bakabimugezaho mu mwanya nk’uwo guhumbya. Uko
ikoranabuhanga rikataza ni ko ubuzima bworoha mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku bucuruzi.
'Robot' yitwa Sophia itegerejwe muri iyi nama mpuzamahanga ya Transform Africa igiye kubera i Kigali
Iyi nkuru tubagejejeho ni igice cya mbere, ntimuzacikanwe n'igice cya kabiri.
Umwanditsi: Eric Misigaro-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO