Kigali

Shekinah Drama Team y’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside bateguye umukino “Quest to the cure”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2019 10:34
0


Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bibumbiye muri Shekinah Drama Team kubufatanye n’urubyiruko rwa Evangelical Restoration Church Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, bongeye gutegura umukino bise “Quest to the cure’’ bisobanuye inzira igana ku muti.



Uyu mukino wiswe “Quest to the cure” ni ku nshuro ya kane utegurwa ukerekwa abanyarwanda n’abandi kenshi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ni ku nshuro ya 25 U Rwanda n’inshuti bibuka abishwe muri Jenoside.

Muri uyu mukino Shekinah Drama Team yanyujijemo ubutumwa bugamije gufasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kumenya amateka yagajeje u Rwanda mu icuraburindi.

Shekinah Drama Team ibinyuza mu bihangano bitandukanye nk’imivugo, ikinamico, indirimbo ndetse n’imbyino bifasha gusobanura neza amateka yaranze Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni y’abanyarwanda.

Basomingera Isaac, Umuyobozi wa Shekinah Drama Team yabwiye INYARWANDA ko bateguye uyu mukino bagamije kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Yongeraho ko ari n’umusanzu wabo mu kubaka Igihugu nk’urubyiruo rukijijwe rwamenye Yesu Kristo.

Ati “Urubyiruko rwagize uruhare mu gusenya igihugu banganaga natwe. Dukwiye rero natwe gufatanya mu kubaka u Rwanda rushya rwifuza twifashishije impano zacu.”

Desire Munyakuri  Umuyobozi w’Urubyiruko rwa Restoration Church Kimisagara.

Munyakuri yatubwiye ko bahuje imbaraga na Shekinah Drama Team nyuma yo kubona ko bahuje bimwe mu bikorwa, biyemeza gukorera hamwe mu rwego rwo kongera umusaruro batanga muri sosiyete nyarwanda. 

Yagize ati“…Na mbere hose twarakoranaga ariko bitari cyane. Twaje gusanga rero dutatanya imbaraga, ugasanga barategura bimwe natwe tugasanga turategura ibindi kenshi ugasanga birasa. Twajyaga gusura urwibutso ugasanga nabo bavuyeyo, tukajya gusura imfubyi n’abapfakazi nabo bari bafite gahunda zimeze gutyo…Twiyemeje gukora hamwe kugira ngo duhuze imbaraga,”

Yakomeje avuga ko biyemeje guhuza imbaraga kugira ngo bakore ibikorwa bifatika kandi bitanga umusaruro munini kuri benshi. Yavuze ko bahereye kuri uyu mukino “Quest to the cure” ariko bafite na gahunda yo gufasha imiryango y’abacitse ku icumi rya Jenoside itishoboye.

Munyakuri avuga ko abashumba ba Restoration Church Kimisagara babafasha mu bijyanye n’ubujyanama ndetse ko bashungura umukino bateguye mbere y’uko bawerekana.

Yavuze ko uyu mukino “Quest to the cure” bazakina ku cyumweru bawitezeho gukiza benshi kandi ngo mu bihe bitandukanye bagiye bakira ishimwe rya benshi bababwiraga ko ibyo bakinnye babyakoze ku mutima kandi byabomoye ibikomere.

Uyu mukino “Quest to the cure” uteganyijwe kuba kuya 14 Mata 2019 kuri Evangelical Restoration Church Kimisagara guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’). Abahuriye muri Shekinah Drama Team ni abasore n’inkumi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamaze iminsi bitoza uyu mukino 'Quest to the cure'.


Uyu mukino 'Inzira ku mutima' ufasha benshi gukira ibikomere.

Aimable Twahirwa afashya byihariye gutoza abari muri Shekinah Drama Team.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND