Umuririmbyi Clarisse Karasira ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko azahora azirikana ineza yagiriwe na Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma witabye Imana, kugeza ubwo yemeye ko bahagarika amasezerano y’imikoranire bari bafitanye nk’umujyanama we mu muziki (Manager).
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, agaruka ku rugendo rw’urwibutso yabanyemo na Alain Mukuralinda witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize umutima.
Alain Mukuralinda yabaye umujyanama wa Clarisse Karasira hagati ya 2018 na 2019, ndetse bombi bari bafitanye amasezerano y’imyaka itatu. Ubwo batandukanaga, mu itangazamakuru bumvikanye bavuga ko byaturutse ku mpamvu zabo bwite.
Kuva kiriya gihe nta muntu wigeze umenya impamvu bombi bahisemo gutandukana. Ariko mu kiganiro yahaye InyaRwanda, Clarisse Karasira yavuze ko imibanire ye na Alain Mukuralinda yamusigiye isomo rikomeye, kuko yamubonyeho umujyanama utari umukeneyeho amaronko, ahubwo yashakaga kuzamura impano ye.
Yavuze ko bwa mbere ko yatandukanye na Alain Mukuralinda kubera ko yiteguraga kurushinga n’umugabo we Sylvain Ifashabayo Dejoie. Avuga ko uburyo, Alain Muku yakiriye umwanzuro we byamukoze ku mutima, bituma abona ko ari umubyeyi we.
Clarisse Karasira yavuze ko Alain Muku yamubonyemo ubumuntu, ashingiye cyane ku kuntu yakiriye icyemezo cye cyo guhagarika amasezerano bari bafitanye.
Avuga ati “Ahantu nabiboneye cyane. Tujya gutandukana, njya gufata indi shapitire y’ubuzima, buriya ni uko abantu batabimenye, nari ngiye gukora ubukwe ni uko wenda twabyigije inyuma, nyibimubwira, kwa kundi ushobora kubwira umuntu uti ngiye gufata indi shapitire ukabona murashwanye, we yarishimye, aranshimira, ubona nyine ni nk’umubyeyi ubonye umwana we agiye gufata iyo shapitire nziza. Urwibutso mufiteho, ni umuntu w’imfura rwose!”
Clarisse yavuze ko yiteguraga gukora ubukwe n’umukunzi we Ifashabayo Dejoie. Avuga ati “Alain Muku yarambwiye ati n’ibyo nabyo ni byiza, nakwishimiye ko dukomeza gukorana ariko ntakibazo. Byaranejeje cyane, buriya n’uko abantu ku rundi ruhande baba batazi ibijya imbere, gusa njyewe byankoze ku mutima.”
Yavuze
ko gutandukana kwe na Alain Muku kwabaye ku bwumvikane, kuko na nyuma yo gusoza
amasezerano bakomeje gukorana mu bikorwa binyuranye by’umuziki.
Clarisse Karasira yatangaje ko mu Ukwakira 2019, atandukana na Alain Mukuralinda yiteguraga gukora ubukwe
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO