RFL
Kigali

Bamwe mu basenateri basanga urwunguko amabanki asaba abaguza rudindiza ubukungu bw'ibihugu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:3/04/2019 9:25
1


Bamwe mu basenateri bavuga ko inyungu ku nguzanyo banki ziheraho abakiliya bazo iri kuri 17.15% ihanitse cyane,bagasaba ko hakongerwa ubukangurambaga mu kwizigama.



Ibi byagarutsweho  ubwo abasenateri bakiraga raporo ya komisiyo ya sena y’ iterambere ry’ ubukungu n' imari ku isuzuma rya raporo y’ ibikorwa bya banki nkuru y ‘ u Rwanda  mu mwaka wa 2017/2018.

senateri  Fatou Harerimana, we yibaza impamvu amabanki akomeza kongera  urwunguko asaba abaturage ,nyamara banki nkuru y'igihugu BNR yo ihera amafaranga aya mabanki ku rwunguko ruto .kuri iyi ngingo kandi  uyu musenateri ananenga banki y'igihugu kutarengera inyungu z'umuturage kuri iyi ngingo.

BNR

BNR inengwa kutarengera umuturage ugisaba inguzanyo muri banki ku rwunguko ruri hejuru 

senateri Jacqueline Muhongayire uyobora komisiyo ya sena y’ iterambere ry’ ubukungu n' imari asubiza iki kibazo yavuze ko bimwe mu bituma banki zihanika inyungu ku nguzanyo ari igabanuka ry'amafaranga ku isoko ,rituruka ku kutagira  abakiriya benshi bazigama amafaranga menshi kandi mu gihe kirekire.

Gusa bimwe mu byifuzo uyu musenateri afite ni uko ikibazo cyo kugurizanya amafaranga binyuze mu kizwi nka banki lambert gikwiye gucika ,kuko gikoma mu nkokora  ukwizigama mu banyarwanda muri rusange.

Jacqueline Muhongayire yagize ati " Impamvu abaturage bishora mu  guhererkanya amafaranga gutyo bitanemewe n'amategeko bitanyuze mu mabanki ,ni ikintu gikwiye guhabwa umwanya wihariye hagashakwa impamvu nyaho ibitera"

Muri rusange abasenateri  basanga kwizigama byaba igisubizo kirambye haba ku banyarwanda bateganiriza ejo hazaza,ndetse no ku mabanki akenera amafaranga menshi mu gihe kirekire kugira ngo ayacuruze.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo eugene4 years ago
    Nibyo koko urwunguko bank zaka abakiriya bazo ni rwishi cyane kandi nkuko bigaragara ifaranga ryacu ryagabanutse,igitecyerezo cyajye bank nizigabanure urwunguko nibura nki 10% murakoze





Inyarwanda BACKGROUND