Kuri iki Cyumweru tariiki 31 Werurwe 2019 ni bwo mu cyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi i Nyandungu haberaga irushanwa ryateguwe na SKOL Fly Cycling Club muri gahunda yo gushaka abana bakiri bato bafite impano bazashyirwa muri iyi kipe bagakina igare mu buryo bw’umwuga.
Muri iri
rushanwa, hari hanarimo irushanwa ry’ababigize umwuga (Road Race) ari naho
ikipe ya Benediction Excel Energy Continental
Team yatwaraga icyo cyiciro iyobowe na Manizabayo Eric bita Karadiyo waje
akurikiwe na Patrick Byukusenge mu gihe Uwizeyimana Bonaventure yafashe umwanya
wa gatatu. Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa kane mu ntera ya kilometero 126.
Manizabayo Eric
bita Karadio yagenze intera ya kilometero 126 akoresheje 2h18’56” mu gihe asiga
Byukusenge Patrick isegonda rimwe (1”). Aba bakinnyi bari bamaze iminota 30’ bagendana bityo bageze ku murongo
Byukusenge Patrick nk’umukinnyi uba uyoboye abandi ba Benediction Excel Energy
Continental Club aharira Manizabayo nk’umukinnyi ukiri muto ukeneye kuzamura
urwego.
Manizabyo Etic bita Karadiyo umukinnyi wa Benediction Excel Energy Continetal Team agera ku murongo
Manizabyo Eric ahabwa igihembo nk'umukinnyi wa mbere
Uva ibumoso: Uwizeyimana Bonaventure, Manizabayo Eric na Patrick Byukusenge
Uwizeyimana Bonaventure ahabwa igihembo cy'umwanya wa gatatu
Byukusenge Patrick yasoje ku mwanya wa kabiri
Muri iri
siganwa ry’abakinnyi bari mu cyiciro cy’abakuze, ryatangiye ubona riri ku rwego
rwo hejuru n’umuvuduko wa kilometero 3,2 mu minota itanu (3,2 Km/5min).
Bagitangira kuzenguruka, Nkurunziza Yves wa Benediction niwe waje imbere azenguruka
inshuro eshatu ayoboye mbere yuko aza gukurwaho na Byukusenge Patrick waje
gukomeza kuyobora asimburanwa na Bonaventure Uwizeyimana.
Yves Nkurunziza yatangiye ayobora isiganwa
Nkurunziza Yves acunga ko inyuma yaba akurikiwe
Nyuma gato
ni bwo Uwizeyimana Bonaventure yasubiye inyuma atangira gukina acungana n’abakinnyi
ba Les Amis Sportifs bityo biha umwanya Manizabayo Eric kubona ubuhumekero
ahita acomoka asanga Byukusenge Patrick amufasha kuyobora isiganwa kugeza ubwo
bari basigaje kuzenguruka kabiri bamaze kwizera ko isiganwa ari iryabo.
Muri iri
rushanwa hari harimo abakinnyi ba Benedictio Excel Energy Continental Team
barindwi (7) bari banarimo Ukiniwabo Rene Jean Paul baheruka gusinyisha avuye
muri Les Amis Sportifs de Rwamagana. Ndayisenga Valens ufite Tour du Rwanda
ebyiri (2014, 2016) yari yaje gukina ariko ntibyamuhira kuko igare rye ryahise
ritoboka ipine ava mu isihganwa atyo.
Manizabayo
Eric amaze gusoza isiganwa yavuze ko yishimiye kwitwara neza mu irushanwa ritari
ryoroshye ndetse akaba yari yiteguye neza kimwe na bagenzi be kandi ngo ni ko
bari babiteguye.
“Isiganwa
ryari rikomeye ariko ntabwo ryari rikomeye cyane kuko twari twariteguye neza
tunafite umugambi wo gutsinda kandi twabigezeho. Twabaye bane ba mbere bava mu
ikipe imwe, ibyo twari twateguye byose nta na kimwe cyapfuye mfatanyije na
bagenzi banjye” Manizabayo
Manizabayo Eric inyuma ya Byukusenge Patrick bafatanyije urugendo rugera ku ntsinzi
Manizabayo
avuga ko ashimira Byukusenge Patrick wamufashije mu muhanda ndetse akaza
kumureka bageze ku murongo akamubwira ko agomba gutsinda kuko ngo ni umuyobozi
we ufasha abakinnyi mu nzira.
“Erega
Patrick ni umuyobozi wanjye. Burya umuntu uyobora iyo atsinze nawe urishima.
Yamfashije mu muhanda arangije arandeka ndatsinda, ndabimushimira kandi
ngashimira ikipe yanjye twafatanyije”. Manizabayo
Manizabayo akanda igare naryo rimukanda mu mihanda yo mu nganda
Ivan Wullfaert umuyobozi w'uruganda rwa SKOL nawe yakoze inshuro 22 mu cyiciro cy'abishimisha
Byukusenge Patrick mu mihanda yo mu nganda
Muri gahunda
y’irushanwa icya mbere bagombaga kubanza gushaka abakinnyi bafite impano
kurusha ibindi byose byari biteganyijwe. Aha ni ho abakinnyi bari bavuye hirya
no hino mu gihugu bahawe umwanya bajya mu muhanda bakora intera ya kilometero 48
kuko bakoraga kilometero 3,2 bakazenguruka inshuro 15. Aba bakinnyi batarengeje
imyaka 17 bakoreshaga amagare asanzwe akoreshwa (Pneu Ballons).
Mu gushaka abakinnyi bafite impano hakoreshwa amagare asanzwe
Muri iki
cyiciro, Bizimana Theogene w’i Muhanga mu ntara y’Amajyepfo ni we waje ku isonga
akoresheje 1h09’19” aza akurikiwe na Nyaminani Erneste nawe uvuka mu karere ka
Muhanga wamuje inyuma akoresheje 1h09’29” naho Sibomana Ferdinand aza ku mwanya
wa gatatu akoresheje 1h09’39”.
Bizimana Theogene w'i Muhanga agera ku murongo aserukira abari gushaka kuzakina igare mu buryo bunononsoye
Aba bakinnyi
batatu ba mbere bahise bashyirwa ku rutonde rw’abagomba kuzajya mu ikipe ya SKOL
Fly Cycling Club kugira ngo bakoreremo imyitozo ikakaye bityo harebwe niba bazavamo
abakinnyi babigira umwuga bikaba byabafasha mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.
Muri iki
Cyiciro, hahembwe abakinnyi barindwi (7) ba mbere bagize ibihe byiza kurusha
abandi. Abakinnyi bahembwe muri rusange barimo; Bizimana Theogene (1),
Nyaminani Erneste (2), Sibomana Ferdinand (3), Irariza Jean Marie Vianney (4),
Bikorimana Theoneste (5), Masumbuko Regis (6) na Hategekimana Eric (7).
Muri iri rushanwa kandi ikipe ya SKOL Fly Cycling Club nayo
yari mu makipe yahatanaga mu cyiciro cy’abakinnyi bakiri bato basanzwe bakina
umukino w’amagare aho bahuye n’abakinnyi ba Les Amis Sportifs de Rwamagana bikarangira
Nsabimana Jean Baptiste wa SKOL Fly Cycling Club atwaye isiganwa asize bagenzi
be mu buryo bugaragara kuko hari abo yakoreyeho umuzenguruko bahita
banava mu isiganwa nk’uko amategeko y’irushanwa yabivugaga.
Nsabimana Jean Baptiste wa SKOL Fly Cycling Club yaje ari uwa mbere mu ngimbi
Muri iki cyiciro, Hategekimana Jean Bosco (Les Amis) yaje ku
mwanya wa kabiri mu gihe Gahemba Bernabe yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h09’42”
mu ntera ya kilometero 100.
Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph yatwaye umwanya wa 3 mu ngimbi
Ingimbi zihatana mu kuzamura urwego kuko nibo bazavamo ibihangange
Nsabimana Jean Baptiste yaje ku mwanya wa mbere mu ntera ya kilometero 100 akoresheje 2h07’28” mu gihe Hategekimana Jean Bosco yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 2h09’11”. Aba bazengurukaga inshuro 25 intera ya kilometero 3,2.
Benurugo Kayihura Emilienne umukozi muri SKOL ushinzwe
gutegura n’imigendekere myiza y’ibikorwa uru ruganda ruba rwateguye akaba ari
nawe wari uhagarariye SKOL muri iki gikorwa cy’irushanwa, yabwiye abanyamakuru
ko irushanwa ryagenze neza kandi ko bishimira iterambere ry’irushanwa
bagereranyije n’uko byagenze umwaka ushize ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere.
“Irushanwa ryagenze neza kuko iyo umuntu ateguye irushanwa
bwa mbere biba ari igerageza, ubu byari ku nshuro ya kabiri turikoze kandi
ryagenze neza. Kuri iyi nshuro twabonye irushanwa rikomeye kuko abenshi mu
bakinnyi ntabwo bagiye basoza isiganwa, tugomba guhozaho kugira ngo ubutaha
tuzabone abakinnyi hafi ya bose basoza”. Benurugo
Benurugo Kayihura Emilienne avuga ko muri iri rushanwa riba
rigamije gufasha abakinnyi kubona imyitozo ihagije ari nayo mpamvu usanga
abakinnyi babigize umwuga bashyirirwaho icyiciro kugira ngo banereke urugero
abari gushaka amahirwe yo kujya muri SKOL Flying Cycling Club.
Benurugo yasoje avuga ko iri rushanwa ryari riherekejwe n’ikinyobwa
cya PANACHE muri gahunda yo gukomeza gufasha abakunzi b’umukino w’amagare
gusoza impera z’icyumweru banatangira ikindi cyumweru nta munaniro.
TANGA IGITECYEREZO