Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 17 bakina umupira w’amaguru batsinzwe n’abana ba Cameroun ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wa mbere w’irushanwa ryateguwe na FERWAFA .
U Rwanda
rwari mu rugo nirwo rwafunguye amazamu ku munota wa 26’ ku gitego cya Nyarugabo
Moise mbere y'uko Cameroun igaruka yishyura yihuta kuko ibitego bibiri bya mbere
babitsinze mu minota ibiri. Bere Francois yishyuye igitego ku munota wa 36’ mbere y'uko
Wamba Leonel ashyiramo ikindi ku munota wa 38’. Igitego cya gatatu cya Cameroon
cyatsinzwe na Mvoue Steve..
Abakinnyi ba Cameroun bishimira igitego cya mbere
Wamba Leonel (9) rutahizamu wa Cameroun yazonze abasore b'u Rwanda anababonamo igitego
U Rwanda ni
ikipe yagize imikinire itari mibi ugereranyije n’imyaka bafite gusa bagowe
cyane n’igihagararo cy’abakinnyi ba Cameroun bagiye babarusha imbaraga bityo
kuba u Rwanda rwagumana umupira bikaba byari bigoye.
Hakizimana Adolphe umunyezamu w'u Rwanda yakoze ikosa akosorwa na Wamba Leonel (9) amutsinda igitego
Cameroun
ni ikipe ifite abakinnyi bafite igihagararo ndetse bakaba bazi neza ibijyanye no
guhana umupira bihuta cyane bagacunga uko impande zabo zihagaze bakoherezayo
bose bagahita biruka.
Ngatchou Ricky (3) wa Cameroun azamukana umupira hafi ya Nyarugabo Moise (16)
Nyuma
y’uyu mukino wa gicuti, Rwasamanzi Yves yabwiye abanyamakuru ko ikipe y’u
Rwanda yagize ikibazo cyo kuba itariteguye neza kuko ngo icyumweru bamaze mu
mwiherero bitari gukunda ko bakora imyitozo y’ingufu ngo babifatanye no kwiga
ibya tekinike.
“Tumaze
iminsi itanu twitegura, abahungu bacu hafi ya bose bari mu bizamini byo ku
mashuri bigaho. Ntabwo twiteguraga neza nk’uko twabyifuzaga ariko turashima
kuba ishyirahamwe ryacu (FERWAFA) ryaraduhaye amahirwe yo gukina imikino nk’iyi.
Dufite abakinnyi beza bafite impano ariko kuba ikipe nziza bisaba gukina kenshi”.
Rwasamanzi
Agaruka
ku kuba ikipe ya Cameroun bagaragaje ko bafite imbaraga ziri hejuru y’iz’abakinnyi
b’u Rwanda, Rwasamanzi Yves yavuze ko abakinyi bava mu bihugu byo muri Afurika
y’iburengerezabuba bw’amajyaruguru usanga bategurwa kare bikamara igihe
kirekire.
“Ntabwo
wakina n’ikipe iri kwitegura igikombe cya Afurika imaze hafi amezi atanu
yitegura. Biriya bihugu ahanini ikintu biturusha ni ugutegura n’uburyo gahunda
zabo ziba ziri ku murongo muzima (Organisation) no kuba umupira w’amaguru ari
ibintu byabo”. Rwasamanzi
Rwasamanzi Yves umutoza w'ikipe y'igihugu
Bijyanye
no kubura imbaraga imbere ya Cameroun, abakinnyi b’u Rwanda bakunze kugwa cyane
mu kibuga ndetse bamwe bakaba batabashije gusoza umukino ari bazima kuko nka
Keddy Nsanzimfura kapiteni w’iyi kipe yavuye mu kibuga nyuma y'uko umukaya w’imfundiko
y’akaguru wabyimbye nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Cameroun.
Niyitanga Emmanuel asohorwa mu kibuga
Nsanzimfura Keddy nawe yasohotse yagize ikibazo
Keddy Sanzimfura kapiteni w'u Rwanda
Ndzie Fabrice kapiteni wa Cameroun
Tuyisenge Eric Cantoina azana imbago ngo abakinnyi b'Amavubi bifashishe
Niyitanga
Emmanuel wari winjiye mu kibuga asimbuye Nshuti Aime Cedric, yaje kugira ikibazo
cy’imvune gikomeye ahita avanwa mu kibuga ndetse anatahanwa ku ngobyi.
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira igitego
Abakinnyi b'u Rwanda wabonaga badashaka kwegera aba Cameroun bitewe n'imbagara nke
U
Rwanda ruzagaruka mu kibuga kuwa Kane tariki ya 4 Werurwe 2019 rucakirana na
Tanzania mu gihe Cameroun ifitanye umukino na Tanzania kuwa Kabiri tariki ya 2
Mata 2019.
Tanzania
na Cameroun bari kwitabaza iri rushanwa nk'imyiteguro myiza y’igikombe cya
Afurika cy’ingimbi kizabera muri Tanzania. U Rwanda ruri muri gahunda yo
gutegura abakinnyi bakiri bato bazitabazwa mu marushanwa ari imbere.
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Dore
abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda
XI: Hakizimana Adolphe (GK,1), Kazungu Claver 14, Mwebaze Yunusu 6, Mariza
Innocent 27, Niyomugisha Eny 2, Ishimwe Anicet 25, Nzanzimfura Keddy (C,17),
Isingizwe Rodrigue 8, Nyarugabo Moise 16, Nshuti Aime Cedrick 19 na Ishimwe Jean
Rene 15.
Cameroun
XI: Ekoi Manfred (GK,16), Ndzie Fabrice (C,15), Ngolna Patrice 18, Ngatchou
Ricky 3, Bere Francois 5, Dibongue Gael 6, Ben Nassourou 14, Mvoue Steve 10,
Wamba Leonel 9, Yannick Noah 11 na Moumbagna Camal Ryan 11.
Abakinnyi b'ibihugu byombi basuhuzanya
Abasifuzi n'abakapiteni mbere y'umukino
Mugabo Alex (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu na Rwasamanzi Yves (Iburyo) umutoza mukuru
Ekoi Manfred umunyezamu wa mbere wa Cameroun anywa amazi y'i Kigali
Gatera Mousa umutoza wungirije
Ishimwe Pierre umunyezamu w'u Rwanda akaba murumuna wa Kwizera Janvier wa Bugesera FC
Abakinyi b'u Rwanda bishyushya
Ekoi Manfred umunyezamu wa Cameroun akora akazi
Ishimwe Jean Renne akata umupira
Abakinnyi b'u Rwanda nyuma y'umukino
PHOTOS: SADDAM MIHIGO (INYARWANDA.COM)
TANGA IGITECYEREZO