RFL
Kigali

The Power of the cross basohoye amashusho y'indirimbo 'Super power' banakomoza ku gitaramo bari gutegura-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/03/2019 14:54
0


'Super power' ni indirimbo ya The Power of the cross yitiriwe album ya mbere y'iri tsinda. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu gihe gishize haba mu itangazamakuru, mu nsengero, mu bitaramo n'ahandi hacurangwa indirimbo za Gospel. Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gusohoka mu buryo bw'amashusho.



The Power of the cross basohoye amashusho y'iyi ndirimbo 'Super Power' mu gihe bari mu myiteguro y'igitaramo ngarukamwaka cyitwa Haracyari ibyiringiro'. Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha Ndayizeye James Perezida wa The Power of the cross, igitaramo cyo muri uyu mwaka kizaba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 kibere kuri Christ Gospel Fellowship church i Kimironko kuva saa cyenda z'amanywa. Aba baririmbyi bazaba bari kumwe na Yves Rwagasore, Peace voice choir, Holy Entrance Ministries n'abandi.


Ndayizeye James umuyobozi wa The Power of the cross


Igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na The Power of the cross

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUPER POWER'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND