RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Wari uzi ko kurya ibihumyo byagukiza kwibagirwa

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/03/2019 7:48
0


Abashakashatsi bo muri Singapour bavuga ko ibihumyo bishobora kugabanya ibyago byo kugira amazinda.



Nibura kurya ibihumyo biribwa (habaho n’ibitaribwa) inshuro zirenga ebyiri mu cyumweru bishobora kugabanya ibyago byo kugira amazinda cyangwa kwibagirwa n'ibijyanye no kuvuga bigaragara ku bantu barengeje imyaka 60 y'amavuko.

Ibi byagaragajwe n’ubushakasahtsi bwakozwe n’abahanga b’abanyasingapour bo muri kaminuza y’iki gihugu (National University of Singapore) biturutse ku kuba ibihumyo byifitemo ikinyabutabire byihariye gishobora guha ubwirinzi ubwonko bw'umuntu ntibwangirike ngo bwibagirwe.

Porofeseri Lei Feng wo kuri kaminuza y'igihugu ya Singapour mu ishami rijyanye no kuvura indwara zo mu mutwe akaba ari na we wayoboye itsinda ry'abakoze ubu bushakashatsi, yagize ati "Bisa nk'aho ikiribwa kimwe dusanzwe tubona byoroshye gishobora kugira ingaruka zidasanzwe ku igabanuka ry'uburyo ubwonko bukoresha amakuru bubona".

ibi

Avuga kuri ubu bushakashatsi, Dr James Pickett wo mu kigo Alzheimer's Society cyo mu Bwongereza cyita kikanakora ubushakashatsi ku bafite ibibazo byo mu mutwe, yagize ati:"Nubwo kurya indyo yuzuyemo imbuto n'imboga, zirimo n'ibihumyo, ari intangiriro nziza, inama isumba izindi twatanga ni no kugabanya ingano y'isukari n'umunyu, gukora imyitozo ngororangingo, kunywa inzoga mu rugero no kwirinda kunywa itabi".

Nubwo tubabwiye ku bihumyo muri rusange,ariko burya ibihumbyo byose ntibiribwa hari n’ibyica (uburozi).Tugaruke ku kamoro kandi k’ibihumyo biribwa

Ibihumyo ni bimwe mu biribwa bibitse intungamubiri nyinshi zifitiye umubiri wacu akamaro gatangaje. Bibitse vitamine n’indi myunyu ngugu bifitiye umubiri akamaro cyane cyane vitamine B ituma imitsi n’imikaya y’umubiri bikora neza .

ibihumyo

Ibihumyo ni na kimwe mu biribwa bike bigira vitamine D ituma umubiri wirinda indwara ya diyabete na zimwe muri kanseri. Bigaburira umubiri poroteyine zihagije ku buryo ubu bifite akabyiniriro k’inyama zikomoka ku bimera ’viande vegetale’. Ibihumyo ni ikiribwa cyongera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse ni cyiza mu kwirinda umuvuduko w’amaraso aho bigabanya ibinure bibi mu mubiri (bad cholesterol) birimo intungamubiri ya seleniyumu n’izindi ntungamubiri nyinshi zituma uruhu n’umusatsi bisa neza.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND