RFL
Kigali

Wilson Tours ikomeje kuba ubukombe mu gutembereza abanyarwanda n’abanyamahanga ibereka ibyiza by’u Rwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/03/2019 20:17
0


Wilson Tours and Travel Agency ni Kompani imaze kuba ubukombe mu gufasha ba mukerarugendo, abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda bifuza gutembera mu gihugu cy’u Rwanda bibanze cyane ku mahitamo y’ababagana n'ahantu nyaburanga ho gusura mu Rwanda.



Mu nkuru zitandukanye tubagezaho ku bunararibonye bwa Wilson Tours mu mwihariko wayo, ubu tugiye kugaruka ku mateka yiyongera ku yandi ndetse n’izina rimaze gukomera rya Wilson Tours aho mu mpera z’icyumweru tuvuyemo iyi kompanyi y’ubukerarugendo yatembereje ababyifuzaga barimo abanyarwanda n'abanyamahanga muri Parike y’Akagera bakabasha kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda birimo inyamaswa, ibiguruka, amazi, imisozi n’ibibaya.

Wilson Tours
Wilson Tours itembereza abanyarwanda n'abanyamahanga

Wilson Tours

Zimwe mu nyamaswa abafashijwe na Wilson Tours kugera mu kagera babashije kubona, zirimo inzovu, inyoni, isatura, agasumbashyamba, isha, impara, imparage, ingeragere, imvubu n’izindi zitandukanye. Ntitwakwibagirwa ibiyaga bitandukanye n’izindi nyamaswa ndetse n’ibimera nawe uri gusoma iyi nkuru ushobora kuzabasha kubona ubifashijwemo na Wilson Tours and Travel Agency.

Wilson Tours
Zimwe mu nyamaswa wabona muri Parike Akagera ubifashijwemo na Wilson Tours

Wilson Tours

Wilson Tours igenda kandi itegura ingendo zitandukanye zo gusura ibyiza nyaburanga biri mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu gihe waba ukeneye gutembera ushobora kubisunga bakagutegurira urugendo aho waba ushaka gutembera hose. Uribaza uko wabasha kubageraho? Biroroshye cyane, wabavugisha ukoresheje nimero za telefoni 0788850725, cyangwa ugasura urubuga rwabo, ari rwowww.wilsontours.rw 

Mu gihe kandi waba wumva ukeneye andi makuru atandukanye ushobora no kubandikira kuri info@wilsontours.rw. Mu kurushaho kugira ibihe byiza ndetse no kumenya ibyiza nyaburanga bitatse igihugu ni bo ba mbere bashobora kugufasha kubisura mu buryo bworoshye cyane utabona ahandi aho ari ho hose.

REBA ANDI MAFOTO:

Wilson Tours
Wilson Tours
Wilson Tours
Wilson Tours
Wilson Tours

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda.com


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND