Kigali

Korali St Emmanuel yo mu itorero Kigali Miracle Center igiye kumurika Album ya mbere 'Urahambaye'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2019 9:29
0


St Emmanuel Choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero Kigali Miracle Center igiye kumurika album ya mbere y'amajwi bise 'Urahambaye' mu gitaramo gikomeye kizaba ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 muri Foursquare Gospel Church Kimironko.



Korali St Emmanuel ibarizwa mu itorero Kigali Miracle Center riyoborwa na Pastor Cyakwera Denise rikorera ku Kimironko mu mujyi wa Kigali. Iyi korari imaze imyaka 4 itangiye ivugabutumwa mu ndirimbo. Album 'Urahambaye' ni yo ya mbere bagiye gushyira hanze kuva batangiye kuririmba.

Ruguma Jean Bosco umuyobozi wa korali St Emmanuel yatangaje ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo cyabo bazamurikiramo album yabo ya mbere. Yagize ati: 'Ubu twe twariteguye ndetse imyiteguro igeze kure habura umunsi nyiri'zina gusa hanyuma tukaramya Imana ndetse tukabaha n'ibyo Imana yadushyizemo."


Korali St Emmanuel

Muri iki gitaramo hatumiwemo abaririmbyi batandukanye ndetse n'amatsinda akomeye nka Healing Worship Team, Heman Worshipers International, El-Chaddai Choir, Ben & Chance, Ngoma ndetse na Pasiteri wabo ari we Cyakwera Denise. Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 17 Werurwe 2019 kuri Foursquare Gospel church Kimironko kuva saa munani n'igice aho kwinjira ari ubuntu.


Igitaramo St Emmanuel bazamurikiramo album yabo ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND