RFL
Kigali

“Yafashwe n’abatambyi mu mwanya wa polisi,..” Bigizi Gentil yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Umugoroba’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2019 8:12
1


Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Yesu arabaruta, Ntacyo mfite, Imvugo yiwe n'izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya 'Umugoroba' igaruka ku karengane gakomeye Yesu yagiriye ku musaraba.



UMVA HANO 'UMUGOROBA' INDIRIMBO YA BIGIZI GENTIL

Amashusho y'indirimbo 'Umugoroba' yatunganyijwe na Producer Faith Fefe, yageze hanze ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 9/3/2019. Agaragaramo umuntu urenganywa bikomeye, agakubitwa ndetse akabambwa ku musaraba yambaye ubusa, ibihuye neza nk'ibyabaye kuri Yesu. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bigizi Gentil yavuze ko yanditse iyi ndirimbo 'Umugoroba' ashaka kuririmba akamaro k'umusaraba ndetse no kuvuga akarengane Yesu Kristo yagiriye ku musaraba.


Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi

Muri iyi ndirimbo 'Umugoroba' Kipenzi aririmbamo aya magambo: "Hari nimugoroba, unaniwe hadakurikijwe amategeko. I Getsemani wari unaniwe ariko byari ngombwa ngo upfe, byari ngombwa ko ncungurwa. Bagukubise bakora inkoni ibabaza. Bakwambitse ubusa, bakurega ibinyoma, baragushinyagurira kandi bakubeshyera. Ni iki cyatumye utikiza kandi ijambo ryawe rikiza?. Mbese ko wari kuvuga rimwe, umuriro ukamanuka bagashya. Iyo wongera kuvuga ingabo zikamanukira rimwe.

Ibyo byose warabiretse kugira ngo uncungure. Rimwe hari umugabo warenganye ku bwanjye, Yesu yararenganye. Mu mategeko y'abayuda ntibyari byemewe gufata umunyabyaha saa kumi n'ebyiri zirenga. Yafashwe n'abatambyi bakuru mu mwanya wa Polisi,...Bamukubise inkoni ataratsindwa n'urubanza, nabyo ntibyari byemewe. Yaciriwe urubanza n'abacamanza 3 kandi baragombaga kuba 23."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUGOROBA' YA KIPENZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JOEL UMUHIRE2 weeks ago
    BIGIZE GENTIL NDAMUSHIGIKIYE NAMUKUNDIYE INDIRIMBO YITWA UMUGOROBA UNANIWE





Inyarwanda BACKGROUND