RFL
Kigali

Korali Iriba y’i Huye igiye gukorera i Kigali igitaramo gikomeye yise ‘Jehovah Shammah Live Concert’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2019 13:19
0


Korali Iriba yo mu karere ka Huye yamamaye cyane mu ndirimbo 'Ntakibasha' igiye gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo aba baririmbyi bise 'Jehovah Shammah Live Concert' giteganyijwe kuba mu minsi micye iri imbere.



Vincent Musafiri Perezida wa Korali Iriba ibarizwa muri ADEPR Taba mu karere ka Huye, yatangarije Inyarwanda.com ko bagiye gukorera i Kigali igitaramo gikomeye kizaba tariki 17/03/2019 mu ntego nyamukuru yo kuramya Imana bazirikana kandi bahamya ko Imana iriho. Yagize ati: "Intego y’igitaramo “Jehovah Shammah” ni ukuramya Imana tuzirikana kandi duhamya ko Imana IRIHO."

Abajijwe impamvu iki gitaramo bahisemo kugikorera mu mujyi wa Kigali, yavuze ko baje gufatanya n'abanya-Kigali guhamya ko Imana iriho. Yagize ati: "Twahisemo kugikorera i Kigali, kugira ngo dutaramane n’abakunda ibihangano byacu, abadukunda ndetse no gutaramana n’abandi bazabasha kuhagera bose. Muri rusange, duhamanya n’Umwuka Wera ko dukwiye gufatanya n'abatuye muri uyu murwa guhamya ko IMANA IRIHO."

Ni iki korali Iriba ihishiye abazitabira igitaramo cyayo?

Vincent Mudafiri yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cyabo bazagikorera muri Dove Hotel ku Gisozi tariki 17/03/2019, kwinjira bikazaba ari ubuntu ku bantu bose. Twamubajije icyo bahishiye abazitabira igitaramo cyabo, adusubiza muri aya magambo: "Ni byinshi pe. Bazumva indirimbo nziza, bazumva ijambo ry’Imana byombi bizahembura imitima yabo. Uruhisho rwo rurahari, hari ibyo tutavuga bazabona bahageze."


Korali Iriba yo mu karere ka Huye itegerejwe i Kigali

Ku bijyanye n'abandi baririmbyi n'abahanzi bazaba bari kumwe nabo muri iki gitaramo, yavuze ko bahari rwose ndetse anaduhishurira ko Bosco Nshuti uzwi mu ndirimbo 'Ibyo ntuze' ari mu bo batumiye. Yagize ati: "Ngira ngo biramenyerewe ko mu bitaramo nk’ibi, Korali Iriba iba iri kumwe n’abandi! Barahari, tuzafatanya na Bosco Nshuti n’irindi tsinda ry’abaramyi. Kuri ubu ni ko twabitekereje, turanabakunda. Twizeye kuzagerana kucyo Uwiteka agambiriye uriya munsi."

Ese korali Iriba ifite abayitera inkunga mu bikorwa by'ivugabutumwa ikora?

Kuba korali Iriba ikunze gukora urugendo rwo kuva muri Huye igakorera ibitaramo muri Kigali aho kwinjira biba ari ubuntu ukongeraho n'ibindi bikorwa bitandukanye ikora mu rwego rw'ivugabutumwa nko gukora indirimo muri studio, ibikorwa by'urukundo n'ibindi, twagize amatsiko tubaza iyi korali niba ifite abaterankunga. Vincent Musafiri yagize ati: "Hari ibyo dukora bigaterwa inkunga n’abaririmbyi bo ubwabo, ariko kandi dufite n’izindi nshuti zidufasha. Ni abafatanyabikorwa (bakunda kubita abaterankunga). Imana ishimwe ku bwa byose idushoboza." 

Ni ibihe bindi bikorwa by’ivugabutumwa korali Iriba iteganya gukora muri uyu mwaka wa 2019

Ku bijyanye n'ibindi bikorwa by'ivugabutumwa bateganya gukora muri uyu mwaka wa 2019, Perezida wa korali Iriba, Bwana Vincent Musafiri yabwiye Inyarwanda.com ko bafite ibikorwa byinshi bateganya gukora. Ati: "Dufite ingendo z’ivugabutumwa muri paruwasi, uturere n’intara zitandukanye, dufite album yindi iriho indirimbo zo mu ndimi z’amahanga twifuza gusoza n’ibikorwa by’urukundo bitandukanye. Kristo azabidufashemo."


Igitaramo korali Iriba igiye gukorera muri Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND