Kigali

Tanzania: Abapfumu 65 batawe muri yombi bashinjwa kwica abafite ubumuga bw'uruhu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:5/03/2019 9:39
0


Igipolisi cya Tanzania cyataye muri yombi abapfumu 65 bashinjwa ubwicanyi bwakorewe abana bato bafite ubumuga bw’uruhu mu burasirazuba bushyira amajyaruguru mu gihugu cya Tanzaniya.



Polisi ya Tanzaniya ikoze ibi nyuma y’impfu z’abana 10 mu ntara za Njombe na Simiyu bishwe batemaguwe ibice by’imibiri yabo mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2019. Bivugwa ko iyi mibiri yari igiye gukoreshwa mu buvuzi gakondo cyangwa ubupfumu kuko aba bafite ubumuga bw'uruhu bakorerwaho imigenzo ngo ituma haboneka ubutunzi.

Simon Sirro umuyobozi w'igipolisi muri Tanzania yemeje ko abapfumu 45 bakomoka mu ntara ya Simiyu, ndetse n’abandi 20 bakomoka mu ntara ya Njombe bari mu maboko y’inzego z’umutekano kugira ngo basobanure iby’izi mpfu a’abana

Igipolisi kivuga ko muri rusange hataramenyekana icyishe aba bana bato, ibiri gutuma hakorwa iperereza ku bavuzi gakondo bamwe bita abapfumu bose bo mu duce twegereye aho aba abana biciwe ,baba abanditse cyangwa abatanditse kugirango hakorwe iperereza ryimbitse. Polisi y’iki gihugu ivuga ko abazahamwa n’iki cyaha bazahanwa n’ubutabera bwihanukiriye.

Abafite ubumuga bw’uruhu ni bamwe mu bantu bahigwa cyane n'abagizi ba nabi muri Tanzaniya baricwa cyangwa bagacibwa ibice by’imibiri yabo bivugwa ko biba bigiye kwifashishwa mu migenzo ya gipfumu.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND