Kigali

Mani Martin yanyomoje abateguraga igitaramo “Generation to Generation” basubitse bitwaje FESPACO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2019 15:23
0


Umunyamuziki Mani Martin yireguye! Yavuze ko atari we mpamvu y’isubikwa ry’igitaramo ‘Generation to Generation’ cyagombaga guhuriza hamwe Intore Masamba, Charly&Nina, Bruce Melody, cyagombaga kuba tariki 01 Werurwe 2019.



Kuya 22 Gashyantare 2019, Gerard Mbabazi Umunyamakuru mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) akaba n’umwe mu bateguraga igitaramo ‘Generation to Generation’ yahamirije INYARWANDA ko igitaramo cyasubitswe bitewe n’uko bamwe mu bahanzi bari kwifashisha bagiye mu iserukiramuco rigamije guteza imbere sinema ryabereye Burkina Faso.

Mani Martin yitwaye neza muri iri serukiramuco ndetse anegukana igihembo cy’umugabo wambaye neza mu mugoroba wahuje ibyamamare. Yabwiye INYARWANDA ko tariki 20 Gashyantare 2019 yamenyeshejwe na kompanyi Young Generation Entertainment yateguraga iki gitaramo ko kitakibaye.

Yavuze ko bitewe na gahunda yari afite atabonye umwanya wo kubaza impamvu cyasubitswe ku munota wa nyuma. Yagize ati “ Hari tariki 20 Gashyantare 2019  nibwo navuganye n’abateguraga kiriya gitaramo bambwiye ko igitaramo cyasubitswe kubw’impamvu zabo bwite.

“Nanjye narihutaga cyane nari mfite ibintu byinshi byo gukora sinagiye kumenya izo mpamvu ariko tuvugana y’uko bagomba gushaka ubutumwa bagenera abantu bubamenyesha y’uko nyine igitaramo kitakibaye kugira ngo hatazagira abantu baza kandi igitaramo kitakibaye.”

Ngo kuri uwo munsi amenyeshwa ko igitaramo kitakibaye ntiyari bwemeze niba azajya muri Burkina Faso bitewe n’uko hari byinshi byari bigisuzumwa kugira ngo agende.

Mani Martin avuga ko atari we watumye igitaramo gisubikwa.

Yavuze ko atiyumvisha neza impamvu abateguraga igitaramo ‘Generation to Generation’ batangaje ko igitaramo cyasubitswe bitewe n’uko abahanzi bari kuririmbamo bagiye mu iserukiramuco rya sinema muri Burkina Faso, kuri we asanga baratanze amakuru atari yo.

Ati “Ntabwo rero nasobanukiwe mu by’ukuri impamvu yaje gutera banyiri gutegura igitaramo gutanga amakuru njyewe numva ko atariyo yo kuvuga y’uko impamvu nyamukuru igitaramo kitakibaye ari ukubera urugendo rwanjye.

“Njyewe ntabwo nari kuba impamvu igitaramo kitakibaye kuko nubaha abantu bakunda ibyo nkora bashobora no kuza mu gitaramo runaka natumiwemo cyangwa ndi bukoremo kubera ko abantu ni bo batuma nkomeza gukora ibyo nkora.  

Nta kintu cyatuma rero mfata gahunda iribuze gutuma igitaramo nari narabwiye abantu kuzazamo kiri buze guhagarara.”

Mani Martin avuga ko yari gukora uko ashoboye akagaruka mu Rwanda kuya 27 Gashyantare 2019 ndetse ngo abari bamutumiye kujya muri Burkina Faso yari yabibamesheje ko afite igitaramo azakorera i Kigali. Ngo ibi byatumye agaruka iserukiramuco ridasojwe bitewe n’uko ariyo gahunda yari yabwiye abamwohereje.

Yongeraho ko gutangaza ibi agamije gukuraho urujijo ku cyatumye igitaramo gisubikwa. Avuga ko Fespaco itabaye imbarutso ahubwo ko abateguye iki gitaramo bo bafite impamvu zabo bwite zatumye basubika iki gitaramo.

Yiseguye ku bantu bose bari kwitabira iki gitaramo ndetse ngo hari amakuru yamenye y’uko hari abantu bagera kuri 200 bagiye Camp Kigali batazi ko igitaramo cyasubitswe. 

Iki gitaramo cyarasubitswe abagiteguraga bavuga ko byatewe na Fespaco.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND